Rubavu: Uwambaye Imyambaro Y’Ingabo Za DRC Yarasiwe Mu Rwanda

Amakuru Taarifa ikesha umuturage wo mu Karere ka Rubavu aremeza ko hari umuntu waje mu Rwanda yambaye imyenda y’ingabo za DRC warasiwe ahitwa Eglise Pentecôte Ebenezer mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.

Ahagana saa sita z’ijoro uwaduhaye amakuru avuga ko yari yasuye umuntu bari gusangira ka Fanta bagiye kubona babona abantu baje biruka babasanga aho bababwira ko hari umusirikare wa DRC winjiye mu kabari afatira Umunyarwanda ho imbunda amubaza aho umupaka wa DRC uherereye.
Ngo byasaga n’aho uwo musirikare yari yasinze yibagirwa aho yinjiriye aza mu Rwanda ahitamo kuza kurangisha muri ubwo buryo.

Abandi bari bari muri ako kabari bahise bahunga, harimo n’abo batekerereje uwaduhaye amakuru uko byagenze.

Yakomeje agira ati: “ Twamaze kumva ko ibintu bimeze gutyo, dusezerana ho turataha.”

- Advertisement -

Aho bukereye rero amakuru yageze mu baturage avuga ko hari umusirikare warashwe ndetse ngo umurambo we wari ukiri aho yarasiwe kugeza saa tatu za mu gitondo.

Andi makuru afitanye isano n’aya avuga ko hari abandi basirikare babiri ba DRC bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.

Kugeza ubu ntacyo inzego z’ubuyobozi ziragira icyo zitangaza ku byabaye.

Ibi kandi byemejwe n’ingabo z’u Rwanda zivuga ko abo basirikare babiri bafashwe umwe afite ipeti rya Seargent n’irya Corporal bakaba bafashwe n’ingabo z’u Rwanda ziri mu kazi ko gucunga umutekano

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version