Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Yiyahuye Nyuma Y’Icyumweru Arongoye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Rubavu: Yiyahuye Nyuma Y’Icyumweru Arongoye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 February 2024 7:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ngirimana Adolphe w’imyaka 23 y’amavuko wo mu Karere ka Rubavu yiyahuje umuti wa Tiyoda uzwiho kwica udukoko nyuma y’icyumweru kimwe arongoye. Ntiharamenyekana icyabimuteye!

Kuri uyu wa Mbere taliki 12, Gashyantare, 2024 nibwo byamenyekanye ko uyu mugabo wari umaze igihe gito arushinzwe yiyambuye ubuzima, akaba yari atuye muMurenge wa Mudende, Akagari ka Bihungwe mu Mudugudu wa Bihungwe.

Gitifu w’Umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric niwe wabwiye itangazamakuru iby’urupfu rw’uyu mugabo.

Avuga ko mbere y’uko yiyahura, yari asanzwe abana n’undi mugabo mu nzu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Murandangabo ati:  “Yari amaze icyumweru arongoreye mu nzu ya Se, bivuze ko inzu bayibagamo ari abagabo babiri, gusa mu rukerera umugore wa Ngirimana yarazindutse ajya guceba ibirayi, hashize akanya gato barumuna be batangira gutabaza abaturanyi ko amaze kunywa Tiyoda ari gutaka kubabara mu nda.”

Baratabaye bamwihutana ku Kigo nderabuzima cya Mudende, apfa akigera kwa muganga, abaganga bataramwakira.

Gitif yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma umuntu yiyambura ubuzima, ahubwo ko habaye hari ikibazo yakigaragariza ubuyobozi kigashakirwa igisubizo hakiri kare.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ushyingurwa.

TAGGED:ArongoyeKwiyahuraMudendeRubavuUmugaboUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rayon Sports ‘Yitandukanyije’ Na Luvumbu
Next Article Rwanda: Inganda Zirindwi Zitunganya Amata Zigiye Kunganirwa N’Urundi Runini Kurushaho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?