Ngirimana Adolphe w’imyaka 23 y’amavuko wo mu Karere ka Rubavu yiyahuje umuti wa Tiyoda uzwiho kwica udukoko nyuma y’icyumweru kimwe arongoye. Ntiharamenyekana icyabimuteye!
Kuri uyu wa Mbere taliki 12, Gashyantare, 2024 nibwo byamenyekanye ko uyu mugabo wari umaze igihe gito arushinzwe yiyambuye ubuzima, akaba yari atuye muMurenge wa Mudende, Akagari ka Bihungwe mu Mudugudu wa Bihungwe.
Gitifu w’Umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric niwe wabwiye itangazamakuru iby’urupfu rw’uyu mugabo.
Avuga ko mbere y’uko yiyahura, yari asanzwe abana n’undi mugabo mu nzu.
Murandangabo ati: “Yari amaze icyumweru arongoreye mu nzu ya Se, bivuze ko inzu bayibagamo ari abagabo babiri, gusa mu rukerera umugore wa Ngirimana yarazindutse ajya guceba ibirayi, hashize akanya gato barumuna be batangira gutabaza abaturanyi ko amaze kunywa Tiyoda ari gutaka kubabara mu nda.”
Baratabaye bamwihutana ku Kigo nderabuzima cya Mudende, apfa akigera kwa muganga, abaganga bataramwakira.
Gitif yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma umuntu yiyambura ubuzima, ahubwo ko habaye hari ikibazo yakigaragariza ubuyobozi kigashakirwa igisubizo hakiri kare.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ushyingurwa.