Rayon Sports ‘Yitandukanyije’ Na Luvumbu

Ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports yanditsho ko yitandukanyije n’Umunye-Congo uyikinira Héritier Nzinga Luvumbu uherutse gutanga  ubutumwa akoresheje ikimenyetso kitavuzweho rumwe na benshi.

Icyo kimenyetso kigezweho mu banyapolitiki ba DRC gisobanurwa ko  muri DRC hari kubera Jenoside amahanga akicecekera.

Luvumbu yagikoze ku Cyumweru taliki ya 11, Gashyantare, 2024, ubwo ikipe ye yatsindaga Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona.

Muri ibyo bitego afitemo kimwe.

Akimara kugitsinda yacyishimiye akora ikimenyetso kigaragaza ko Abanye-Congo bari kwicwa ariko Isi icecetse idashaka kuvuga ku ntambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abafana bamunenze ko yavanze Politiki na Siporo kandi bidakwiye.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bubicishije ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe nabwo bwatangaje ko butamushyigikiye, ko bwitandukanyije na we.

Banditse bati: “Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire mibi yagaragajwe n’umukinnyi wayo Héritier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pélé Stadium.”

Baboneyeho gukebura abakinnyi bose bakina muri Shampiyona y’u Rwanda, kurangwa n’ikinyabupfura yaba imbere mu gihugu no hanze ya cyo.

Luvumbu ari mu bakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports cyane ko ari mu bakunze kuyitsindira ibitego by’ingenzi bituma abafana bayo barara bishimye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version