Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rucyahana, Mbonyintege, Makuza…Mu Bagiye Gusezera Kuri Pasiteri Mpyisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rucyahana, Mbonyintege, Makuza…Mu Bagiye Gusezera Kuri Pasiteri Mpyisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 February 2024 1:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyarwanda bo mu nzego z’ubuzima zitandukanye bagiye gusezera no guherekeza Pasiteri Ezra Mpyisi watabarutse mu mpera z’Icyumweru gishize afite imyaka 102 y’amavuko.

Bamwe mu bazwi bamuherekeje harimo Hon Bernard Makuza wigeze kuba Perezida wa Sena na Minisitiri w’intebe, Bishop Rucyahana John wayoboye Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge na Musenyeri Smargide Mbonyintege.

Ubwo yasezerwagaho mu nyubako ya Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi hari abandi bantu benshi barimo abo mu muryango we, inshuti za hafi n’iza kure.

Inkuru y’urupfu rwa Mpyisi yamenyekanye  taliki 27, Mutarama, 2024, hari ku wa Gatandatu.

Yari umuntu mwiza mu ngeri nyinshi kuko yagiraga urugwiro kuri bose, akaba umuhanga mu kibonezamvugo nyarwanda kandi agakunda Imana n’abantu.

Pasiteri Mpyisi yatabarutse afite imyaka 102, akaba yari afite abana umunani, abuzukuru n’abuzukuruza.

Yavutse mu mwaka wa 1922, akaba yari umugabo wize kandi wagize amahirwe mu buzima, akura akunda Imana ndetse aba Pasiteri mu Badivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu gihe kirekire.

Umurimo w’ubushumba yawukoreye mu bihugu byinshi birimo Zaïre( ubu ni DRC), Tanzania, Uburundi, Uganda, Kenya no mu Rwanda.

Yatangiye amashuri ye mu gihe cy’Abakoloni, yiga ahitwa Rwamata mu ishuri ry’Abadivantisiti, akomereza i Gitwe mu ishuri ry’abamisiyoneri b’Abadiventisiti, ndetse akomereza muri Kaminuza y’iri dini ahitwa Solusi muri Zimbabwe, icyo gihe iki gihugu kitwaga South Rhodesia ahakura dipolome muri Tewolojiya.

Pasiteri Mpyisi ni umuntu wari ufite ubutunzi bwinshi mu mateka y’u Rwanda kuko kuba yari amaze ikinyejana ari ho ari ikintu kitagirwa na benshi ku isi kandi muri icyo gihe cyose hari ibyo yabonye haba mu Rwanda no mu mahanga.

Yakoze ibwami, abaho mu gihe cy’abakoloni, arahunga, aza kugaruka abona ibya Jenoside yakorewe Abatutsi, abona uko u Rwanda rubohorwa, akorana n’abanyamadini n’abandi bagize uruhare mu kurwubaka, mbese mu magambo make atashye yari inzu y’ibitabo by’amateka y’u Rwanda.

The New Times ivuga ko mbere y’uko FPR-Inkotanyi itangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, Pasiteri Ezra Mpyisi yahuje Umwami Kigeli V Ndahindurwa na Protais Musoni ngo ahe umugisha urwo rugamba.

Mpyisi yakundwaga n’Abanyarwanda benshi

Mu mwaka wa 2001 Mpyisi yagize uruhare mu gushinga Inteko izirikana, iyi ikaba Ihuriro ry’abantu bakuru b’inararibonye bafite ubumenyi ku mateka n’umuco by’Abanyarwanda biyemeje kubisigasira no kubisangiza abato.

Andi makuru avugwa ku bigwi bya Mpyisi ni uko yari umwe mu bapisiteri b’intiti bagize uruhare mu gushyira Bibiliya mu Kinyarwanda mu buhinduzi bwayo bwabanjirije ubundi kuva Ubukirisitu bwaduka mu Banyarwanda.

Ifoto: The New Times

TAGGED:featuredMakuzaMbonyintegeMpyisiPasiteriUrupfu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article M23 Yahaye Gasopo Ingabo Za Tanzania
Next Article Leta Yiyemeje Kugura Amata Yari Yarabuze Isoko Agahabwa Abanyeshuri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kamonyi: Abagabo Bahaye Umwana Inzoga Bose Irabica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?