Rwanda: Ingaruka Z’Ibibera Mu Burasirazuba Bwo Hagati Kubagana Inzu Z’Ubwiza

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read
Kwiyogoshesha bisigaye bisaba imibare myinshi.

Astélie ni umwe mu bafite inzu itunganya imisatsi mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko izamuka ry’ikiguzi cy’imibereho muri Kigali by’umwihariko cyatumye hari ababyeyi bamwe na bamwe bagabanya ibyo bahaga abana mu rwego rwo kwishimisha.

Nubwo we afite inzu itunganya imisatsi y’abana gusa, avuga ko nk’umuntu utuye muri Kigali azi neza ko hari ibyo abantu basigaye bigomwa cyangwa bakagabanya ubwinshi bw’ibyo bakoreshaga mu rwego rwo kurondereza.

Ubusanzwe, iyo ubuzima buhenze abantu muri rusange bahitamo iby’ingenzi kurusha ibindi bakoreshamo amafaranga.

Ahanini iby’ingenzi ni ibiribwa, ubuvuzi, uburezi n’aho kuba.

Kwiyogoshesha, gukoresha imisatsi cyangwa inzara( ku bagore no ku bakobwa) ni ibintu bikenerwa ahanini ari uko ibyavuzwe haruguru byashyizwe ku murongo.

Ntawakwirengagiza ariko ko nabyo biba bikenewe ngo umuntu ase neza, ace mu bandi akeye, aha bigasaba ko abantu bibukiranya uko byari bimeze mu gihe ‘Guma mu rugo:2020-2022′ yabuzaga hafi buri wese ugira aho atabarukira.

Imisatsi kuri benshi yarakuze ibura uyogosha, abagabo ubwanwa bubabana ikibazo gikomeye.

Aho ibintu bibaye nk’ibisubiye ku murongo, intambara Amerika/Israel barwana na Iran  byatumye igiciro cy’ubwokorezi kizamuka bituma ubushobozi abantu bakoreshaga bahaha bugabanuka.

Byarushijeho gukomezwa n’uko umushahara utiyongereye kuri benshi mu gihe ibyo basabwa guhaha byo byahenze.

Aho niho ikibazo cyo gusohora amafaranga ujya kwiyogoshesha cyangwa gukoresha imisatsi cyarushirijeho gukomera.

Mu mwaka wa 2025, ahenshi muri Kigali abagabo biyogoshesherezaga Frw 2000 cyangwa Frw 2,500.

Aho igiciro cy’ibikomoka kuri petelori kizamukiye, hari aho bazamuye kwiyogoshesha ku bagabo bigera ku Frw 3,500 cyangwa Frw 5,000 bitewe na karitsiye y’ubucuruzi salon iherereyemo.

Aya ni amafaranga menshi kuko ubwanwa akenshi kuri benshi bukura hagati y’iminsi itanu n’iminsi irindwi, bivuze ko umugabo yakwiyogoshesha ubwanwa inshuro enye mu kwezi abaye abifitiye ubushobozi.

Tabaro ni umwe muri bo utuye mu Murenge wa Kimironko.

Yabwiye Taarifa Rwanda ko abagabo babangamirwa n’ubwanwa kurusha umusatsi kuko iyo bukuze ntubwogosheshe, butuma umugabo agaragara nabi kurusha uko yaba afite umusatsi mwinshi.

Ati: “Burya ubwanwa nibwo butuma twiyogoshesha kurusha umusatsi. Hari nubwo uhitamo kubyogoshesha byombi wanga ko ubwanwa bwazatanga umusatsi kumera.”

Abagore nabo ntiborohewe.

Gushyiramo ibyo bita ‘menshi’( ni mèches mu Gifaransa) ku mafaranga make ashoboka ni Frw 15,000, nabyo bigaterwa n’aho runaka yakiye iyi serivisi.

Ayo mafaranga ni menshi mu gihe nk’iki aho ibiciro ku isoko ry’ibiribwa byazamutse kandi nta kibabaza umugore nko kubona umwana we aburaye.

Bivuze ko niyo uwo mugore yaba afite ubushobozi bwo kwishyura ibyo byose, mbere yo kujya aho basukurira umusatsi we cyangwa uw’umukobwa we, aba agomba gutekereza niba bitaza kugira ingaruka kubyo ahaha.

Abagore nibo bantu ba mbere bazi gucunga neza umutungo w’urugo.

Mu gihe ibintu ari uko bimeze, hari izindi ngingo zituma kujya muri salon bisigaye bisaba imibare myinshi.

Igiciro cy’ingendo cyarazamutse, kwishyura mutuelle de santé biba uko, amashanyarazi, amazi na murandasi nabyo ntibyasigara inyuma.

Ng’uko uko bimze ku ruhande rw’abaka izi serivisi.

Abazitanga nabo ntiborohewe n’ikiguzi cy’ibikoresho bakenera muri aka kazi.

Taarifa Rwanda yavuganye na rwiyemezamirimo wo muri Eritrea washinze salon i Remera muri Gasabo witwa Isaac avuga ko imashini zigezweho zogosha abagabo zahenze.

Hari igura arenga Frw 100,0000, uru rukaba urugero rumwe rwerekana ko ibikoresho bisukura abantu byabuze ku isoko kubera ko igiciro cy’ubwikorezi bw’aho biva cyazamutse.

Ati: “ Ibibera mu Burasirazuba bwo Hagati natwe bitugiraho ingaruka kuko iyo uguze igikoresho gishya cyangwa ugasanisha icyapfuye, baguha fagitire ukumirwa!”

Babyitwaramo bate?

Amahirwe abatanga serivisi zo gutunganya imisatsi bagira ni uko ahanini abantu bemera bagahendwa ariko bakagana za salon.

Astélie ati: “Kubera ibibazo by’ubukungu, hari ibintu ababyeyi batakijya guhahira abana muri za supermarket. Hari ababyeyi batakibashije kujyana abana aho bishimishirizaga, ariko bakaba babazana kubogoshesha cyangwa kubakoreshereza imisatsi.”

Avuga ko nabo bongereye ibiciro kubera ‘icyo kibazo’ gusa ngo ntibibuza ababyeyi kujyana abana kubakoreshereza imisatsi kuko batajya kwiga basaba nabi.

Hari n’izindi serivisi bashyizeho zo gukomeza gukurura abakiliya zirimo no kugabanyiriza igiciro abasanzwe ari ‘abakiliya b’imena’.

Mu korohereza ababyeyi ngo bashobore gutunganya imisatsi y’abana mbere yo kujya ku ishuri, avuga ko bateganya kuzatangiza amasomo y’uko byakorwa.

Isaac we avuga ko ubwo yatangizaga salon yashatse ko abagabo bazajya bishyura Frw 5,000 ariko asanga abenshi batabishobora ahitamo kubishyuza Frw 3,000, aya nayo kandi si buri wese uyigondera.

Ati: “ Ni uburyo nasanze bwatuma bumva bataremerewe cyane n’iki giciro kuko nzi neza uko ibintu hanze aha byifashe.”

Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko urwego rwa serivisi ari rwo rwinjiriza igihugu amafaranga menshi mu musaruro mbumbe wacyo.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare( gishamikiye kuri iyo Minisiteri) kivuga ko mu mwaka wa 2025, urwego rwa serivisi rwagize 52% bya GDP, ubuhinzi bugira 20%, inganda zigira 22%, naho imisoro n’andi mafaranga agize 5%.

Mu mwaka wa 2024, serivisi zari zifite 48% bya GDP, kandi uru rwego rwari rwarazamutseho 10% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Uko bigaragara, ubuzima buragoye kugeza naho muri iki gihe kwiyogoshesha bisigaye bisaba imibare myinshi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *