Umusore Yatafatanywe Udupfunyika Dusaga 5000 Tw’Urumogi

Polisi yafashe umusore w’imyaka 24 afite udupfunyika 5075 tw’urumogi, afatirwa mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya, avuga ko urwo rumogi arukuye mu Karere ka Rubavu.

Yafashwe mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 30 Mata.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizere Karekezi, yavuze ko uriya musore yafatiwe mu modoka itwara abagenzi yari ivuye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Mukamira.

Ati ”Abapolisi bakorera mu Karere ka Ngororero basanzwe bafite amakuru ko hari abantu bakunda kunyura muri kariya Karere bafite ibiyobyabwenge. Tariki ya 30 Mata 2021 mu gitondo barazindutse bakajya bahagarika buri modoka itambutse bakayisaka, bageze ku modoka yari arimo batangiye gusaka aba yagize ubwoba, babona avuyemo ariruka asigamo igikapu yari afite.”

- Advertisement -

CIP Karekezi yakomeje avuga abari batwaye imodoka bashatse abasore hafi aho bakamukurikira, bakamufata bakamugarura.

Yemereye abapolisi ko urumogi ari urwe, ko yari aruvanye mu Karere ka Rubavu ku muturage usanzwe arumuranguza.

CIP Karekezi yakanguriye abaturage kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge, ariko cyane cyane abatwara abagenzi bakajya babanza kumenya ibyo bafite.

Ati ”Ibiyobyabwenge bikunze kuva mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bikinjirira mu Karere ka Rubavu, turasaba abatwara abagenzi mu modoka cyangwa za moto n’amagare kujya bashishoza ku bagenzi batwara kuko hari igihe bazajya bafatwa nk’abafatanyacyaha.”

Uwo musore yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kabaya kugira ngo hatangire iperereza.

Urumogi mu Rwanda ruri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye.

Itegeko riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version