Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rugikubita Ibitabo 400,000 By’Uko Igikomangoma Harry Yakubiswe Byaguzwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Rugikubita Ibitabo 400,000 By’Uko Igikomangoma Harry Yakubiswe Byaguzwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 January 2023 2:56 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu mateka y’ibitabo bitarimo amakabyankuru (non-fictional books) igitabo Spare cyanditswe n’igikomangoma cy’u Bwongereza Harry nicyo yaguzwe ku bwinshi kurusha ibindi. Haguzwe Kopi 400,000 ku munsi.

Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry yari aherutse gutangaza ko imwe mu ngingo yagarutseho mu gitabo cye ari uko yigeze kurwana na mukuru we, William, uyu akamukubita umutego undi akitura hasi agahita amushinga ivi ku gakanu.

Icyo gihe William yaje kwigaya, asaba murumuna we imbabazi kandi amubuza kuzabihingukiriza umugore we Meghan Markle.

Igitabo Spare kandi kirimo ibigwi igikomangoma Harry avuga ko yakoreye muri Afghanistan ubwo yari mu ngabo z’u Bwongereza zoherejweyo gufatanya n’iz’Amerika ndetse na OTAN kwirukana Abatalibani.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yigamba ko yabishemo abagera kuri 25.

Muri rusange, Spare ni igitabo gikubiyemo ubuzima bw’igikomangoma Harry iwabo mu bwami bw’u Bwongereza haba mbere y’uko amenyana n’Umunyamerikakazi wakinaga filimi baje gushakana witwa Meghan Markle ndetse na nyuma y’uko barwubatse.

Nyuma yo gushinga urugo, ibibazo byaje kuvuka hagati y’abagore b’aba bagabo bombi ndetse biza no kubateranya.

Kimwe mu biganiro bigeze kugirana cyumvikanamo gushyogozanya

Ngo iyi ni imwe mu mpamvu zaje gutuma Harry na Meghan bafata umwanzuro wo kuva i bwami bagasiga Kate na William  bakajya kwishakira ubuzima ahandi ku isi harimo muri Canada no muri California, USA.

Nyuma y’uko Harry atangaje bike mu bikubiye muri kiriya gitabo, abantu benshi bahise bagira amatsiko yo kumenya ibigikubiyemo byose bituma bakigurira kuri murandasi hakiri kare.

- Advertisement -

Ubwo cyasohokaga kuri uyu wa Gatatu taliki 11, Mutarama, 2023 cyasanze abantu 400,000 bararangije kukigura kandi ngo haracyari n’abandi bagishaka.

Ibi byatumye kiba igitabo cya mbere mu Bwongereza kiguzwe ku bwinshi mu munsi umwe.

Kate(ibumoso) ngo ntacana uwaka na Meghan. Byaje guteranya abagabo babo

Kirihariye kuko ubundi ibitabo byagurwaga cyane ari ibyanditswe bivuga ku nkuru z’amakabyankuru, bita fiction.

Hari amakuru avuga ko na Meghan Markle ashaka kuzandika igitabo kivuga ubuzima bwe haba mbere yo kubengukwa na Harry ndetse na nyuma yo kubana nawe.

Si kenshi mu mateka y’isi umukinnyi wa filimi ashakana n’igikomangoma.

Iki gitabo Abongereza bari bagitegereje ari benshi

 

TAGGED:BwongerezafeaturedIgikomangomaSpareUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ruhango: Akurikiranyweho Kwica Umwana We
Next Article Moshions Irashaka Kuvugurura Imyenda Yakoraga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?