Rugikubita Ibitabo 400,000 By’Uko Igikomangoma Harry Yakubiswe Byaguzwe

Mu mateka y’ibitabo bitarimo amakabyankuru (non-fictional books) igitabo Spare cyanditswe n’igikomangoma cy’u Bwongereza Harry nicyo yaguzwe ku bwinshi kurusha ibindi. Haguzwe Kopi 400,000 ku munsi.

Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry yari aherutse gutangaza ko imwe mu ngingo yagarutseho mu gitabo cye ari uko yigeze kurwana na mukuru we, William, uyu akamukubita umutego undi akitura hasi agahita amushinga ivi ku gakanu.

Icyo gihe William yaje kwigaya, asaba murumuna we imbabazi kandi amubuza kuzabihingukiriza umugore we Meghan Markle.

Igitabo Spare kandi kirimo ibigwi igikomangoma Harry avuga ko yakoreye muri Afghanistan ubwo yari mu ngabo z’u Bwongereza zoherejweyo gufatanya n’iz’Amerika ndetse na OTAN kwirukana Abatalibani.

- Advertisement -

Yigamba ko yabishemo abagera kuri 25.

Muri rusange, Spare ni igitabo gikubiyemo ubuzima bw’igikomangoma Harry iwabo mu bwami bw’u Bwongereza haba mbere y’uko amenyana n’Umunyamerikakazi wakinaga filimi baje gushakana witwa Meghan Markle ndetse na nyuma y’uko barwubatse.

Nyuma yo gushinga urugo, ibibazo byaje kuvuka hagati y’abagore b’aba bagabo bombi ndetse biza no kubateranya.

Kimwe mu biganiro bigeze kugirana cyumvikanamo gushyogozanya

Ngo iyi ni imwe mu mpamvu zaje gutuma Harry na Meghan bafata umwanzuro wo kuva i bwami bagasiga Kate na William  bakajya kwishakira ubuzima ahandi ku isi harimo muri Canada no muri California, USA.

Nyuma y’uko Harry atangaje bike mu bikubiye muri kiriya gitabo, abantu benshi bahise bagira amatsiko yo kumenya ibigikubiyemo byose bituma bakigurira kuri murandasi hakiri kare.

Ubwo cyasohokaga kuri uyu wa Gatatu taliki 11, Mutarama, 2023 cyasanze abantu 400,000 bararangije kukigura kandi ngo haracyari n’abandi bagishaka.

Ibi byatumye kiba igitabo cya mbere mu Bwongereza kiguzwe ku bwinshi mu munsi umwe.

Kate(ibumoso) ngo ntacana uwaka na Meghan. Byaje guteranya abagabo babo

Kirihariye kuko ubundi ibitabo byagurwaga cyane ari ibyanditswe bivuga ku nkuru z’amakabyankuru, bita fiction.

Hari amakuru avuga ko na Meghan Markle ashaka kuzandika igitabo kivuga ubuzima bwe haba mbere yo kubengukwa na Harry ndetse na nyuma yo kubana nawe.

Si kenshi mu mateka y’isi umukinnyi wa filimi ashakana n’igikomangoma.

Iki gitabo Abongereza bari bagitegereje ari benshi

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version