Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ruhango: Babiri Barashwe N’Inzego Z’Umutekano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ruhango: Babiri Barashwe N’Inzego Z’Umutekano

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 September 2022 2:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Kirengeli harasiwe abantu babiri barapfa. Bivugwa ko bari bamwe mu bagizi ba nabi bategaga abaturage bakabambura ibyabo. Mu minsi ishize hari umupolisikazi bahatemeye mu mutwe n’ikiganza bamwambura n’ibye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko ayo makuru atari yayamenye ubwo bandikaga iyi nkuru ariko ko ari bugire icyo abibatangarizaho.

Ngo yarababwiye ati: “Ndi mu Ntara y’Iburasirazuba ndaza kubaza ndababwira.”

Ku byerekeye iraswa rya bariya bantu, ngo byabaye ahagana saa kenda mu rucyerera  rwo kuri uyu wa Gatatu Taliki 31, Kanama, 2022.

Abaturage bahaturiye bagiye kumva bumva bakanguwe n’urufaya rw’amasasu, basohoka baje kureba icyabaye.

Basanze ari abantu babiri barasiwe hafi ya Kaburimbo.

Abahageze mbere, bavuga ko muri bariya bantu ntawe bashoboye kumenya mo.

Icyakora bakeka ko ari bamwe mu bisambo bimaze iminsi byarazengereje abantu bibambura ibyabo ndetse bamwe bikabatemagura.

N’ikimenyimenyi, ngo ubwoba ni bwinshi mu batuye kiriya gice kubera ko nta muntu ugisohoka mu ijoro cyangwa ngo bwire atarataha.

Ikindi kandi  ni uko aho bariya bantu barasiwe, ari n’aho ibisambo biherutse gutemera umupolisikazi wari uri kumwe n’undi mugabo bitahiye, bibambura ibyo bari bafite.

Muri aka gace kandi ngo hari ahantu abo bagizi ba nabi bahishaga imihoro n’izindi ntwaro gakondo bakoreshaga mu kwambura abaturage.

Ibi babikora mu masaha abanziriza saa mbiri z’ijoro.

Imirambo y’abarashwe yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi ariko abaganga bayakiriye babwiye UMUSEKE ko nta byangombwa basanganye abo bantu.

Ruhango: Umupolisikazi Yatemwe Bikomeye N’Abagizi Ba Nabi

TAGGED:AbaturageAmasasuIbisamboKaberaPolisiRuhango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Melodie Wari Wafungiwe Mu Burundi Ashinjwa Ubwambuzi Yarekuwe
Next Article Bamporiki Aritaba Urukiko VUBA AHA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Karongi: Abo Mu Nkambi Ya Kiziba Nabo Bamaganye Ingengabitekerezo Iba i Kinshasa

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

You Might Also Like

Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kirehe – Polisi Yarashe Uherutse Kwica Umumotari Akamwambura Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Mu Minsi Mikuru Abantu 92 Bafunzwe Bazira Gutwara Banyoye Inzoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?