Ruhango ‘Igiye Kuba’ Indiri Y’Abagizi Ba Nabi Batema Abaturage

Inzego z’umutekano hamwe n’iz’ibanze ziri guhigira hasi kubura hejuru abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro batera abaturage ibyuma.

Abagabo bane nibo bakomerekejwe na bariya bagizi ba nabi na n’ubu bagishakishwa.

Byabereye mu Mudugudu wa Ntenyo, Akagari ka Ntenyo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango

Patrick Mutabazi uyobora Umurenge wa Byimana yabwiye itangazamakuru ko byabaye ahagana saa tanu z’ijoro ryakeye.

- Advertisement -

Abaturage bane bari bavuye mu kabari kwica akanyota batangirwa n’abantu bitwaje intwaro gakondo batangira kubatema no kubatera ibyuma.

Mutabazi avuga ko abatewe ibyuma babitewe mu mbavu no mu maguru.

Nyuma bajyanywe mu kigo nderabuzima cya Byimana ngo bavurwe.

Batatu ariko bakomerekejwe cyane.

Icyakora umwe mu bakekwaho buriya bugizi bwa nabi yatawe muri yombi, afungirwa kiri station ya RIB iri ku murenge wa Byimana.

Nyuma yo gukomeretswa, bambuwe n’ibikoresho bari bafite ari byo telefoni zigendanwa n’ibikapu bari bafite aho ku kabari aho babanje guca ngo bitsirike icyaka.

Inzego zirasaba abaturage gutanga amakuru y’umuntu wese bakeka ko yaba ari kumwe na bariya bantu.

Bagirwa inama kandi yo gutaha hakiri kare.

Ruhango hagiye kuba indiri y’abagizi ba nabi…

Hashize ukwezi kumwe mu Murenge wa Kibirizi naho havuzwe inkuru y’abagizi  ba nabi badukiriye abatuye Umudugudu wa Buhamba, Akagari ka Nyakogo barabatema, abandi babakubita ubuhiri n’ibyuma bya fer a béton.

Ku ikubitiro abantu batandatu bajyanywe mu bitaro kuvurwa ibikomere ariko muri rusange abantu 10 nibo bahuye na kariya kaga.

Abenshi bahise bajyanwa mu Bitaro batangira kwitabwaho.

Mu bantu 10 bahuye na kariya kaga.

Ngo barimo abantu batatu bababaye cyane ntibashobora kuvuga.

Ikindi ni uko hari abandi bantu batatu bo mu Kagari ka Rwinyana, mu Murenge wa Bweramana abo bagizi ba nabi nabo batemye bikabije bazanywe mu Bitaro bya Gitwe mu  gitondo cyo ku wa mbere taliki ya 26 Ukuboza 2022.

Abaturage bavuga ko biteye impungenge kuba hari abantu bakigabiza abandi bakabatema abandi bakabakubita ubuhiri n’imitarimba.

Muri Mata, 2022 mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango havuzwe inkuru y’umupolisikazi witwa Claudine Mukeshimana watemwe n’abagizi ba nabi baramukomeretsa cyane.

Byo byabereye mu Mudugudu wa Rusororo, Akagari ka Kirengeri, Umurenge wa Byimana.

Yari ari kumwe n’undi mugabo bahurira n’abo bagize ba nabi mu nzira, barabasunika bitura hasi, bahita batangira kubatema bahereye kuri Mukeshimana.

Bamukomerekeje bikomeye ku mutwe no k’ukuboko, ndetse bamwambura telefoni n’igikapu yari afite.

Umugabo bari bari kumwe we yitwa Renzaho.

Yajyanywe ku Kigo nderabuzima cya Byimana ngo avurwe.

Abo bombi batemewe hafi y’urugo rw’uwitwa  Bienvenue Marie Claudine.

Umupolisikazi watemwe yari avuye mu butumwa bw’akazi hanze y’u Rwanda.

Abaturage barasaba inzego z’umutekano kubaba hafi bakarandura ibyo bamwe bita udutsiko tw’abagizi ba nabi batangiye gukura umutima abatuye imirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Ruhango.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version