Ruhango: Indi Kamyo Ya Howo Yishe Umuntu

Mu Mudugudu wa Gako, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango haherutse kubera impanuka yakozwe n’ikamyo bita Howo( Abanyarwanda byihimbye DIPINE) ihitana umuntu.

Byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki 04, Ukuboza, 2022 ubwo yari igeze ku kiraro gitindishije ibiti.

Amakuru Taarifa yahawe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo  avuga ko uriya iriya kamyo yageze ku rutindo rw’ibiti ruri muri uriya mudugudu, uburemere bw’igice cy’inyuma cyari gipakiye umucanga buturitsa ikiraro hanyuma imodoka irabirinduka.

Hari abantu batatu bari bari hejuru y’umucanga, bityo mu kubirinduka, umucanga warabubamiye, abaje gutabara basanga umwe muri abo bantu yapfuye.

- Advertisement -

Chief Inspector of Police( CIP) Emmanuel Habiyaremye uvugira Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye Taarifa ko imbere mu kizuru cy’iriya kamyo hari harimo abandi bantu batatu.

Uretse nyakwigendera witwa Jean Pierre Mvunabandi wavutse mu mwaka wa 1983, abandi bose ngo barakomeretse bajyanwa kwa muganga.

Ubuyobozi bukuru muri Polisi baherutse kubwira Sena y’u Rwanda ko hatangiye igenzura ryimbitse ku mikorere n’imiterere by’aya makamyo ngo harebwe niba mwihariko w’izikorera mu Rwanda waba utuma zikora impanuka nk’uko bimeze iminsi bigaragara.

Sena Yabajije Polisi Iby’Amakamyo Ya Howo Amaze Iminsi Ahitana Abanyarwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version