Mu Mudugudu wa Nyarubuye mu Kagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango abaturage baraye babonye umurambo w’umugore witwa Béatrice Musanabera bivugwa ko yishwe atamaguwe n’umugore wari mukeba we.
Nyakwigendera yari afite imyaka 50 y’amavuko, akaba yari yabanje gutonganira mu kabari n’uwo mukeba we nk’uko ababibonye babibwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE.
Bavuga ko yatonganiye mu kabari n’umugore basangiye umugabo, basohoka basa n’abatashye ariko bagenda batongana inzira yose.
Abo baturage bavuga ko bishoboka ko bageze mu nzira hafi y’urugo rw’uwo mugore ukekwaho kwica Musanabera akagenda akazana umuhoro akamutema kugeza amwishe.
Yahise acika, ubu ari gushakishwa.
Umurambo wa Musanabera Béatrice ugaragaza ibikomere bikomeye kandi henshi k’umubiri ndetse aho yaguye bahasanze igitenge.
Umuturage wari usanzwe uzi imibanire y’abo bagore, yabwiye itangazamakuru ko bombi bajyaga kuri uwo mugabo kandi ko nta n’umwe muri bo bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Abumvise intandaro z’ayo makimbirane, bemeza ko umwe yashinjaga mugenzi we kumutwarira umugabo.
Hari uwagize ati “Bose nta n’umwe wari ufite umugabo, umwe yararaga iwe, bakagenda basimburana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Ntivuguruzwa Emmanuel avuga ko iby’urupfu rw’uyu mugore babimenye, ariko ahakana ko ibyo kuba yishwe atemaguwe na mukeba we atabizi, ko byaharirwa n’inzego zibifite mu nshingano.
Avuga ko icyo azi ari uko umurambo we wagaragaye, icyamwishe kikaba kitaramenyekana.
Gitifu avuga ko ababonye umurambo we bwa mbere bawubonye mu gitondo, ariko akavuga ko bishoboka cyane ko yaba yarishwe mu ijoro.
Umurambo wa Musanabera wajyanywe mu bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzumwa.
Uwapfuye yakomokaga mu Murenge wa Ruganda mu Karere ka Karongi.
Yari yaraje mu Ruhango kuhaca inshuro, akaba asize umwana umwe.