Mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango hafungiye umugabo witwa Hategekimana ukurikiranyweho guha umupolisi ruswa ya Frw 100,000 mu ruhame undi arayanga agahita amuta muri yombi.
Yagiraga ngo uwo mupolisi amufashirize abantu babiri gutsinda ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Byabereye ahasanzwe hakorerwa ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo mu Kagari ka Kamusenyi mu Murenge wa Byimana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko Hategekimana uwafashwe yafatiwe mu cyuho aha uwo mupolisi amafaranga.
Uwayitanze yifuzaga ko uriya mupolisi yamufashiriza ba bantu babiri kubona uruhushya rw’agateganyo rukorwa hifashishijwe mudasobwa.
SP Emmanuel Habiyaremye yunzemo ati: “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo uwitwa Hategekimana yageze ahakorerwa ikizamini, maze abwira umupolisi wari uhari ko hari serivisi ashaka ko amufashamo.”
Yamubwiye ko afite abantu babiri baje gukora ikizamini ariko batazi imashini, amusaba ko yabimufashamo bagatsinda.
Uwo mugabo yahise akora mu mufuka akuramo Frw 100,000 ayahereza uwo mupolisi.
Akimara kuyamuha, uwo mupolisi yahise abibwira umuyobozi we undi ahita atabwa muri yombi.
Abagabo bavugwaho kwakirwa serivisi itemewe, bavuga ko uwabatangiye ariya mafaranga ariko ntibimuhire asanzwe ari umwarimu w’amategeko y’umuhanda.
Ikindi ni uko ari we wabandikishije kugira ngo babone nimero yo kuzakoreraho ikizamini (Code).
Babwiye Polisi ko yari yabijeje ko azabafasha kugira ngo babashe gutsinda ikizamini ariko ko buri wese yagombaga kumuha Frw 250,000 bamaze kubona ko batsinze.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Emmanuel Habiyaremye yagiriye abantu inama yo kwiga neza amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga bakirinda gushaka gutanga ruswa kuko bibagiraho ingaruka.
Izo ngaruka zirimo ko iyo bafashwe babura ayo mafaranga bari batanzeho ruswa, bagafungwa.
Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Byimana kugira ngo bakorerwe dosiye.
Umupolisi wanze kwakira ruswa yagize amakenga kubera ko hari bagenzi be baherutse kubizira.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buherutse kwerekanye abantu batandatu barimo ‘abapolisi bane’ bakurikiranyweho kwaka no kwakira amafaranga y’abakandida bashakaga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga batigeze bakorera.
Igikorwa cyo kuberekana cyabereye ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera.
Hari ku wa Gatanu Taliki 06, Mutarama, 2023.
Icyo gihe umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe mu bihe bitandukanye biturutse ku makuru yavuye mu iperereza ryakozwe mbere.
Yagize ati: “Mu iperereza ryakozwe kuva muri Kamena kugeza mu mpera z’Ukuboza 2022, byagaragaye ko bariya basivile babiri bakora nk’abakomisiyoneri kuko basanzwe ari abarimu mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga. Bakoranye na bariya bapolisi mu bihe bitandukanye, babazanira abantu kugira ngo baborohereze kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu cyangwa urw’agateganyo.”
Ngo nta gushidikanya ko bariya bapolisi babigizemo uruhare kuko bakoranaga na bariya barimu.
Avuga ko abifuzaga uruhushya batangaga amafaranga babinyujije muri bariya barimu.
CP Kabera yibukije abapolisi ko bafite inshingano zo gutanga ibizamini ariko bakwiye kwirinda kubizanamo ruswa.
Yaburiye abateganya kubikora n’ababitekereza ko kurwanya ruswa ari gahunda ikomeye cyane muri Polisi.
Ubusanzwe, Itegeko No 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.