Ruhango: Umupolisikazi Yatemwe Bikomeye N’Abagizi Ba Nabi

Umupolisikazi witwa Mukeshimana Claudine yaraye atemwe bikomeye n’abagizi ba nabi banamwambura ibyo yari afite. Byabereye mu Mudugudu wa Rusororo, Akagari ka Kirengeri, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango.

Yari ari kumwe n’undi mugabo bahurira n’abo bagize ba nabi mu nzira, barabasunika bitura hasi, bahita batangira kubatema bahereye kuri Mukeshimana .

Bamukomerekeje bikomeye ku mutwe no k’ukuboko, ndetse bamwambura telefoni n’igikapu yari afite.

Amakuru bagenzi bacu ba UMUSEKE bafite  yavugaga ko Mukeshimana Claudine abaganga banzuye ‘kumukuraho ikiganza’ cy’akaboko katemwe ariko Umuyobozi w’Ibitaro yabihakanye.

- Advertisement -

Dr Muvunyi Jean Baptiste Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi yavuze ko ikiganza kitaravaho burundu, ko barimo gukora ibishoboka byose ngo bamuvure.

Umugabo bari bari kumwe we yitwa Renzaho. We yajyanywe ku Kigo nderabuzima cya Byimana ngo avurwe.

Abo bombi batemewe hafi y’urugo rw’uwitwa Bienvenue Marie Claudine.

Umupolisikazi watemwe yari avuye mu butumwa bw’akazi hanze y’u Rwanda.

Ngo si ubwa mbere muri kariya gace havuzwe ubugizi bwa nabi bumeze kuriya kuko ngo hakunze kubera urugomo rw’abantu bitwaje intwaro gakondo bagatema abantu bakabambura ibyo bafite.

Ubu hatangijwe umurimo wo gushakisha abatemwe bariya bantu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version