Nyuma Ya Ruhango Perezida Kagame Yakurikijeho Huye

Umukuru w’Igihugu nyuma yo gusura no kuganira n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango, yahise ajya muri Huye. Yaganiriye n’abavuga rikijyana muri  Huye baganira ku bikiri imbogamizi ku iterambere ry’abagatuye.

Muri Ruhango niho yatangiriye ingendo afite zizakorerwa mu Ntara y’Amajyepfo n’Intara y’i Burengerazuba.

Biteganyijwe ko azasura Akarere ka Nyamagabe mu Ntara Y’Amajyepfo, nyuma agakurikizaho Uturere twa Nyamasheke, Rusizi na Rutsiro mu Ntara y’i Burengerazuba.

Ubwo yari ari mu Karere ka Ruhango, Perezida Kagame yabwiye abagatuye ko hari umwenda abafitiye.

- Advertisement -

Ni umwenda w’uko hari ibyo yari yarabemereye ubwo yazaga kwiyamamaza mu mwaka wa 2017.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo yasezeranyije abaturage hari ibitarakorwa, ibyo yise ‘umwenda’ abafitiye.

Icyakora ngo bamwihanganire araza kuwishyura.

Icyakora Umukuru w’u Rwanda yavuze ko kugira ngo umwenda wishyurwe neza, hari n’ibyo abawusezeranyijwe, ni ukuvuga abaturage, bagomba gukora.

Ati: “ Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo uwo mwenda wishyurwe,.”

Yavuze ko hari inzego abaturage bagomba gushyiramo imbaraga zabo n’ubwo uruhare runini ari urwa Leta ariko ngo nabo bafite urundi ruhare bagomba kugira.

Ati: “ Uruhare rwa mbere ni ugukora, ugakora ibyo ushoboye, ugakora ibishoboka kuko Leta iba yanaguhaye uburyo bwo gukora.”

Yavuze ko ku byerekeye ubuhinzi, Leta itanga ifumbire, igatanga imbuto z’indobanure n’ibindi ariko ngo ugomba kubibyaza umusaruro ni umuturage kugira ngo ibintu byuzuzanye.

Kagame yavuze ko hari n’ibikorwa bigaragara byakozwe ariko bikwiye kurindwa bikaramba.

Yatanze urugero rw’umuhanda.

Ku byerekeye ubuhinzi bw’imyumbati, ngo hari ibintu bibiri bigomba kuzuzanya.

Ngo uruganda rukora ifu y’imyumbati rukora 50% y’ubushobozi bwarwo, Perezida Kagame akibaza impamvu bitazamuka ngo bigere kuri 80% kuzamura!

Avuga ko Leta izakora uko ishoboye urwo ruganda rukagira ibyo rukeneye byose ngo rukore cyane.

Yasabye ariko n’abahinzi kujya bahinga imyumbati myinshi kugira ngo bahe uruganda umusaruro ufatika.

Perezida Kagame yavuze ko ifu yo mu Ruhango abanyamahanga bayikunda ariko ngo ntihagije, bityo ngo bagomba kongera umusaruro.

Muri Ruhango kandi yahavugiye ko agiye gukirikirana ikibazo cy’abamotari cyatumye hari na bamwe muri bo bigaragambya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version