Ruhango: Yahushije Umugore We Atema Umwana We

Mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango hari umugabo uherutse gutabwa muri yombi nyuma yo gutema umwana we mu mutwe n’ikiganza. Bivugwa ko yabikoze ahushije Nyina w’uwo mwana.

Yitwa Yamfasha Tharcisse n’aho umugore we yitwa Dévotha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo Muhire Floribert avuga ko intandaro y’ubu bugizi bwa nabi yaturutse ku makimbirane ashingiye ku ihene baherutse kugurisha.

Umugore yabajije umugabo aho amafaranga yagurishije ihene yagiye undi uburakari burazamuka.

- Advertisement -

Yamfasha yahise afata umuhoro ashaka gutema umugore we, undi arahunga noneho umuhoro ufata umwana wabo w’imyaka 14 y’amavuko.

Gitifu ati “Umuhoro wakomerekeje  uriya mwana bikomeye mu mutwe no mu kiganza ajyanwa kwa muganga.”

Bivugwa ko uriya mugabo yanywereye ariya mafaranga yose ntayisiga n’igice cya Frw 100.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru UMUSEKE avuga ko iyo hene ari iy’uriya mwana watemwe.

Uyu mwana yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Abaturanyi b’uyu  muryango bavuga ko uriya mugabo asanzwe ahohotera umugore we.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa  Mwendo buvuga ko  Yamfasha Narcisse yafashwe akaba agiye gushyikirizwa RIB,  naho umwana wakomeretse arwariye mu Kigo Nderabuzima cya Gishweru akaba arimo kwitabwaho n’Abaganga.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko imwe mu mpamvu zikomeye zitera abagize umuryango gushyamirana ari imicungire mibi y’umutungo w’umuryango.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version