Ruhango: Yatemye Umukwe We

Mu Murenge wa Ruhango Akarere ka Ruhango haravugwa amakuru y’umusaza watemye umukwe we wari uje gucyura umugore we ariko akazana amahane.

Uwo mukwe witwa Callixte Nzeziryayo avuga ko yagiye gucyura umugore we ajyana inyundo n’akajerekani karimo essence, abwira abo muri urwo rugo ko nibatamuha umugore we ngo bamumuhane n’ibyo yasahuye, ari bubatwike.

Abandi babyumvise vuba, umusaza( Sebukwe) ntiyajijinganya ahita amutema mu mutwe.

Abo mu muryango wa Sebukwe w’uwatemwe bavuga ko yahageze agashaka kurwanya Sebukwe, na we mu rwego rwo kwirwanaho afata umuhoro amutema mu mutwe.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Muhire Floribert yabwiye UMUSEKE ko ruriya rugomo rwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu taliki 20, Gicurasi, 2023.

Gitifu Muhire  ati: “Iyi mirwano yabaye nijoro (ku wa Gatandatu), twahageze dusanga Sebukwe amaze kumutema mu mutwe, tumujyana mu Kigo Nderabuzima cya Gishweru kugira ngo yitabweho.”

Avuga ko Nteziryayo yaje avuga ko umugore we yahukanye ‘atwaye ibiryo n’amafaranga’ byari biri mu rugo.

Yasabye  kwa Sebukwe kubimusubiza, bitaba ibyo akabatwika.

Sebukwe wa Nteziryayo yitwa Rwampungu Emmanuel w’imyaka 68 y’amavuko.

Atuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Mutara muri uyu Murenge wa Mwendo.

Nyuma yo gutema umukwe we, yahise acika.

Akarere ka Ruhango kamaze kuba kamwe mu tuvugwaho urugomo rwinshi.

Iyo atari umugore wishe umugabo, biba ari umwana wabikoreye Nyina, cyangwa Se, bitaba ibyo bikaba ari abavandimwe bicanye hagati yabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version