Victor Rukotana umwe mu bahanzi bake biyemeje gukora umuziki wa gakondo nyarwanda yatangaje ko mu gihe gito kiri imbere agiye gusohora alubuu yise ‘Imararungu’.
Muri BK Arena yaraye ahahurije inshuti ze azisogongeza kuri zimwe mu ndirimbo zizasohoka kuri alubumu ye.
Mu ndirimbi icumi zizayisohokamo, yabumvushije indirimbo umunani.
Bishimiye uko zikoze, bamwe birabarenga bamugabira inka.
Bamushimiye uko yayikoze, bamubwira ko ari nziza bihebuje ndetse ko umunsi azaba yayisohoye, agomba kuzayamamaza cyane ikagera kuri benshi aho bishoboka hose.
Rukotana nawe yashimiye abamufashije mu kuyikora barimo Ras Kayaga wamamaye mu itsinda rya Holly Jah Doves ryamenyekanye mu ndirimbo ‘Maguru’.
Victor Rukotana yizihiwe ataramira abari baje kumva iby’ibyo bihangano bye.