Rulindo: Barakekwaho Kwica Umuntu Bakamuta Mu Bwiherero

Inzego z’umutekano mu Karere ka Rulindo zafatiye abantu batatu mu  Mudugudu wa Kigomwa, Akagari ka Nyamyumba mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024 zibakekaho uruhare mu kwica umuntu bakamujugunya mu bwiherero bwo kwa Nyirabazungu.

Uwo bakurikiranyweho kwica ni umusore witwa Daniel Nshimiyimana w’imyaka 25 y’amavuko.

Umurambo we bawusanze mu bwiherero uri kumwe na plaque( plate) ya moto yari hafi kugura.

Uyu musore akomoka mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Rulindo.

- Advertisement -

Kigali Today ivuga ko mugenzi wa nyakwigendera witwa Nisingizwe Eric yari yamubwiye ko afite moto igurishwa, biba ngombwa ko ajyayo ngo ayigure,  akaba yari yajyanye na mugenzi we witwa Uwiragiye Fidel.

Ubwo bageraga hafi y’iwabo w’uwo musore wundi wari wamwijeje ko afite moto igurishwa, Nshimiyimana yasize Uwiragiye ku muhanda, yinjira muri urwo rugo ariko nyuma haza gucaho amasaha menshi atarongera kumubona.

Nibwo umurambo we waje gutahurwa mu bwiherero.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru.

Ati “Mu makuru y’ibanze yamenyekanye ni uko uwo musore wari wijeje mugenzi we ko afite moto igurishwa, yari yararanye iwabo n’undi musore witwa Nkubana binakekwa ko aribo bombi bafatanyije mu kumushuka ko bafite iyo moto, bagamije kumwambura amafaranga yagombaga kubishyura no kumwica, barangiza bakamujugunya mu bwihererero.”

Polisi ivuga ko iperereza rigikomeje kuko abo bombi hamwe na nyir’urugo bafashwe, barimo barakurikiranwa ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Uyu musore(Uwiragiye) wari wajyanye na Nshimiyimana agasigara ku muhanda ahamutegerereje, bikimara kumenyekana ko mugenzi we yapfuye bamusanganye Frw 400,000,  indangamuntu na Carte Jaune ya moto bya Nshimiyimana, akavuga ko ari ibyo yari yamusigiye ngo abe abimufashije.

SP Mwiseneza yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, aboneraho gusaba abantu kujya bagira amakenga n’ubushishozi mu gihe bijejwe ahari ibintu bigurishwa.

Ati: “Kugira amakenga no gutangira amakuru ku gihe ku bantu bagaragaza imyitwarire iganisha ku cyaha, kigakumirwa kitaraba ni ingenzi. Muri iki gihe hari abizeza abandi ko bafite imari igurishwa ugasanga bishoyeyo bitwaje amafaranga batanabanje gushishoza ngo bamenye neza aho bayajyanye n’abo bayashyiriye abo aribo.”

SP Mwiseneza avuga ko bikwiye ko abantu bagira  amakenga, hakabaho no kumenyesha inzego zibishinzwe mu rwego rwo kwirinda ibibazo umuntu yahagirira.

Bivugwa ko uwo musore wishwe yari yitwaje amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 yagombaga kugura iyo moto, hakaba harimo ibihumbi 400 yari yasigiye uwo bari bajyanye andi asigaye ngo yaba ariyo yinjiranye muri iyo nzu, ari na yo yaje kwamburwa mbere yo kwicwa.

Umurambo ukimara gukurwa mu bwiherero wari wajugunywemo, wahise ujyanwa gukorerwa isuzumwa ngo hamenyekane icyamwishe, na ho Nyirabazungu w’imyaka 70, ari na we nyir’urugo n’abo bahungu, bose bakurikiranywe bari kuri Polisi, Station Murambi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version