Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 September 2025 7:33 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Tariki 11 Nzeri, 2025 Polisi mu Karere Ka Rulindo mu Murenge wa Masoro yafashe umugabo ivuga ko yari aje kugura amabuye y’agaciro acukurwa mu buryo butemewe.

Yafatanywe n’abacukuzi 10 bari bari bagiye kumugurisha ibilo bitandatu bya gasegereti.

Polisi yabwiye Taarifa Rwanda ko uwo muntu yafatiwe mu mukwabo ugamije kurwanya ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bukorerwa muri bimwe mu bice byo mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo.

Abafashwe bafatanywe ibilo bitandatu bya gasegereti, ibitiyo umunani, isuka n’igisongo.

IP Ignace Ngirabakunzi uvugira Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko urwego avugira ruzakomeza gufata abakora ubucukuzi butemewe by’amabuye y’agaciro.

Avuga ko ubwo bucukuzi buhombya igihugu, bugashyira mu kaga ubuzima bw’abaturage n’ibindi.

Ati: “Abantu birinde buriya bucukuzi kuko bushobora gushyira ubuzima bw’ababikora mu kaga, ibirombe bikabagwaho cyangwa bagakuramo indwara.”

Avuga ko abakora ubwicamategeko bose bazafatwa.

Abafashwe uko ari 11 bafungiwe kuri station ya Polisi ya Murambi kugira ngo bakurikiranwe.

TAGGED:AgaciroAmabuyefeaturedMasoroNgirabakunziPolisiRulindoUmugabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kirehe: Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Kirehe: Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?