RURA Ivuga Ko Minibisi Zitazongera Gutwara Abanyeshuri B’i Kigali

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyasohoye amabwiriza mashya agena uko minibisi zitwara abanyeshuri zigomba kuzajya zibikora.

Kimwe mu bika by’ariya mabwiriza kivuga ko guhera muri Nzeri 2023, nta minibisi izongera kwemererwa gutwara abanyeshuri mu Mujyi wa Kigali.

Harimo kandi ko imodoka itwara abanyeshuri igomba kuba ifite isuku kandi buri mwanya ufite umukandara umwana agomba kwambara.

Buri Minibisi kandi igomba kugira umuntu uyisuzuma, akareba niba amabwiriza yose akurikizwa.

- Advertisement -

Gutwara abanyeshuri muri minibisi bizajya bisabirwa uburenganzira, hagasuzumwa byinshi kugira ngo runaka yemererwe gukora aka kazi.

RURA kandi yashyizeho amabwiriza arambuye y’uburyo byose bizakorwa, akaba aboneka ku rubuga rwayo rwa murandasi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version