RURA Yemeye Ko ‘Yibye’ Abaturage Miliyoni Hafi 400

Abagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko ishinga amategeko bavuga ko kuba buri mugenzi ugenda muri bisi rusange muri Kigali acibwa amafaranga ya internet kandi hari n’abatagira telephone ari ubujura bakorewe na RURA bityo ko ikwiye kubasubiza ibyabo.

Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta [OAG] muri raporo yabwo iheruka rwagaragaje ko hashize imyaka itanu abakoresha imodoka rusange mu ngendo zo mu Mujyi wa Kigali, bishyura amafaranga ya internet ahenshi ntayirimo.

Muri Werurwe 2018, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasinyanye amasezerano yo gukwirakwiza internet mu modoka na AC Group.

Byari biteganyijwe ko buri modoka itwara abagenzi muri Kigali ishyirwamo internet rusange ikoreshwa n’abagenzi.

- Advertisement -

Binyuze muri ayo masezerano, abagenzi bo mu Mujyi wa Kigali bishyura 10 Frw ya internet yo muri bisi. Ni ukuvuga ko uko ukojeje ikarita ya Tap&Go kuri iriya mashini, amafaranga 10Frw ya Internet ahita agenda.

Ubwanditsi bwa Taarifa, ishami ry’Icyongereza, muri uwo mwaka bwasohoye inkuru icukumbuye yerakanaga ko hari amafaranga abagenzi bishyura kuri internet ya baringa.

Byagaragaye ko hari imodoka nyinshi zitwara abantu zibaga nta murandasi izirimo ariko buri wese uzigenzemo akagira ayo akatwa kubera iyo murandasi ya baringa.

Uko imyaka yatambukaga, icyo kibazo cyarakomeje kubera ko no muri raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta iheruka icyo kibazo cyaragarutse.

Byatumye amafaranga yishyuwe murandasi ku modoka zitayifite angana na Frw 388.603.725, ayo yose  akaba yari abitswe kuri konti ya RURA kugeza ku wa 30 Kamena 2022 kandi adakoreshwa.

Abagize PAC bavuga ko ikindi kibabaje babonye ari uko umuntu wese winjiraga muri ziriya modoka yagombaga gukatwa aya murandasi kandi afite telefoni itayakira cyangwea nta na telefoni namba agira.

Umwe muri aba Badepite witwa  Depite Niyorurema Jean René ati ‘‘Ikintu babonaga cyihutirwa ni ugushyira murandasi muri bisi cyangwa ni ugushaka uko abaturage bava ku muhanda ? kuko ntanze nk’urugero, nigeze kuyijyamo njya i Nyabugogo, njya no mu yindi ijya mu Mujyi ariko nta internet nigeze mbonamo.’’

Yibaza n’uburyo abafataga iyo murandasi kuri telefoni zabo bayikoreshaga kuko muri bisi abantu bagenda bahagaze, amaboko afashe inkingi ngo batagwirirana.

Yatanze icyifuzo cy’uko ayo mafaranga bavuga ngo bashaka gushyira muri nkunganire bakwiye kuyashyira muri mutuelle y’abaturage bakivuza.

Depite Bakundufite we yavuze ko mu buryo busanzwe bumenyerewe, iyo ugiye guha umuntu serivisi agomba kwishyura, biba ari ngombwa ko mubyumvikana.

Yibaza niba abaturage baramenyeshejwe ubwo buryo.

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc ati ‘‘Twahoze twibaza uburyo ibyemezo byafatwaga muri RURA n’igenamigambi uburyo rikorwa bikatuyobera ariko iri ryo rirarenze!”

Uwimanimpaye ati:”…Turamutse dufashe imibare y’Abanyarwanda batunze ‘Smartphones’ ukoze n’iy’Abanyarwanda bagenda muri bisi n’icyiciro bariho, mwasanze aribo bafite telefone mushobora gufasha kubona iyo serivisi?’’

Depite Uwimanimpaye yavuze ko abaturage batega bisi abenshi baba badafite ‘Smartphones’ cyangwa za mudasobwa zo kugenda bicaye bakoresha iyo murandasi bityo ko abayishyizemo hari uburyo babibye.

Undi Mudepite we yavuze ko RURA ibyuka mu gitondo igafatira Abanyarwanda ibyemezo.

Yitwa  Ntezimana Jean Claude.

Yagize ati ‘‘Ibibazo byose twabonye muri RURA bishingiye ku bijyanye n’ igenamigambi […] bisa n’aho RURA ifite ububasha bw’umurengera. Urabyuka mu gitondo ugafatira icyemezo umuntu ugenda kuri moto uti aya yo urayaduha […] hakwiye kubaho isesengura kuko ubu ni ubuzima bw’abaturage.’’

Abagize PAC basabye RURA gusubiza abaturage amafaranga yabo

RURA ibitse amafaranga y’abishyuye murandasi…

Umuyobozi w’Ishami ry’amategeko muri RURA, Kabiru Jacques yabwiye Abadepite ko habayeho intege nke mu bijyanye no gushyira murandasi muri  bisi by’umwihariko izikorera mu Mujyi wa Kigali.

Yeruye ko ayo mafaranga bakase abagenzi, abitswe muri RURA.

Ati: ‘‘Abagenzi mu by’ukuri amafaranga ari mu giciro, umugenzi ntayo yabonaga ariko nanone hari uburyo n’ubwo uwayatangaga atabashije kubona serivisi, amafaranga yose RURA irayafite.’’

Avuga ko hari gutekerezwa uko ariya mafaranga yahabwa abaturage muri rusange kuko ngo ntiyahabwa umuntu ku giti cye.

Kabiru avuga ko hari kwigwa uko ayo mafaranga yazasubizwa mu batega bisi mu buryo bwa Nkunganire.

Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko kuba abaturage barishyujwe amafaranga ya murandasi ariko ntibayihabwe ari ibintu bitumvikana bityo hakwiye kubaho uburyo bwo gusubiza abaturage ayo mafaranga.

Ati ‘‘Mwebwe mubwiye umuntu uti dushyize Wi-Fi mu modoka, ku giciro wishyuye uragenda ukora akazi kawe nta kibazo none uti izi miliyoni Frw 417 ubwo zimaze no kurenga, tugiye kuzongera tuzishyire muri nkunganire? Ubonye iyo uba uvuze uti umuturage wese wishyuye iyo Wi-Fi tugiye kumusubiza amafaranga aye!”

Visi Perezida wa Komisiyo ya PAC, Uwineza Beline we avuga ko ayo mafaranga yishyuwe n’umuturage kugira ngo abone murandasi atari ayo gutera inkunga urwego rwo gutwara abantu.

Depite Uwineza yavuze ko Abadepite batakwicara ngo bumve ko umuturage yagiye gutera inkunga urwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Mugenzi we witwa Depite Mukabalisa Germaine we ati ‘‘Ubwo rero ntabwo twanyuranya kuri RURA ni baduhe gahunda yo gusubiza abaturage miliyoni 400Frw babafitiye. Naho kuvuga ngo amafaranga azakoreshwa nka nkunganire, ndagira ngo nkumenyeshe ko na nkunganire ari abaturage bayitanga kuko iva mu misoro yabo. Nonese turabasoresha kabiri ? ntabwo ari ubwa mbere urwego rwaba rutubwiye ko ruzasubiza amafaranga abaturage.’’

Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga muri RURA, François Gatete yasubije ko ibibazo byatumye abaturage badahabwa murandasi bishyuye birimo kuba uburyo bwakoreshejwe mu kugira ngo iyo itangwe neza bwari butaranozwa neza.

Uyobora  RURA, Rugigana Evariste  yavuze ko ibyo bibazo byose bizakosorwa ariko nk’umuyobozi mukuru ntiyamaze Abadepite amatsiko y’uburyo bazasubiza abaturage amafaranga yabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version