RURA Yongeye Gushyirwaho Igitutu Ngo Yisubireho

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kutavuga rumwe ku mushinga watangijwe n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, uzasiga hashyizweho uburyo bwo kugenzura ubucuruzi bukorerwa mu ikoranabuhanga. Ukeneye kubutangira akabisabira uburenganzira buzatangwa yishyuye $3000, ni hafi miliyoni 3 Frw.

Ni igikorwa ariko cyazamuye ibitekerezo by’abantu benshi bifashishije imbuga nkoranyambaga, kuko hari abafite impungenge ko gishobora kubakura muri ubu bucuruzi bwari butangiye gufata indi ntera kubera amasomo abantu bakuye mu bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Abakora ubwo bucuruzi kandi bagomba kuba bafite ibinyabiziga bifashisha mu kugeza ku bantu ibyo baguze, nka moto cyangwa imodoka, bigasabirwa uruhushya kandi bikaba bifite ahantu haboneye habikwa imizigo, binagaragaza icyapa cy’ibigo bikorera.

Mu butumwa ubuyobozi bukuru bwa RURA bwashyize ku mbuga nkoranyambaga, bwavuze ko bikiri umushinga, bitaraba itegeko.

Buti “Biracyari mu biganiro by’ibanze, bityo imbanzirizamushinga yakwirakwijwe ku mbuga zitandukanye ntabwo ikwiye gufatwa nk’icyemezo cyamaze kuba itegeko. Inama nyunguranabitekerezo ya mbere yahuje ibigo bikora ubucuruzi bw’ikoranabuhanga byo mu gihugu, hagamijwe ko batanga ibitekerezo bishobora kongerwa mu mushinga bagejejweho.”

“Ibiganiro bizakomeza kugira ngo hakorwe itegeko riboneye, hanashyirweho uburyo bwo gutanga serivisi buhamye, bityo hanabungabungwe umutekano n’icyizere gikwiye kuba hagati y’abakiliya n’abatanga izo serivisi.”

Mu bindi biteganywa n’iri tegeko, harimo ko ikigo kizaba gitanga 0.5% by’urwunguko rwacyo ku mwaka, nk’amafaranga yo kugira ngo gikomeze gukora ubu bucuruzi.

Biteganywa ko ibyo bigo bizanasabwa gushyiraho uburyo bwo gukurikirana mu buryo bw’ikiranabuhanga ikintu cyaguzwe, kugeza kigeze kuri nyiracyo.

Ubwo RURA yayoborwaga na Lt Col Patrick Nyirishema, yigeze gushyirwaho igitutu kubera kuzamura ibiciro by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi kandi Abanyarwanda bari bavuye muri Guma mu Rugo ya Mbere.

Ubu nabwo bisa n’aho RURA yirengagije nkana ko Abanyarwanda bavuye muri Guma mu Rugo ya Kabiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version