FDLR Irashinjwa Urupfu Rwa Ambasaderi W’u Butaliyani Muri DRC

Ambasaderi w’u Butaliyani muri DRC yishwe ku wa Mbere tariki 222, Gashyantare, 2021. Hari mu gitondo ahagana saa yine. Abantu batandatu bafite intwaro bamuteze igico imodoka za PAM/WFP zari zishyiriye ibiribwa  abana biga i Rutshuru, muri izo modoka harimo n’iyari itwaye Ambasaderi Luca Attanasio.

Abo bagizi ba nabi bari bafite umugambi wo gushimuta Ambasaderi Attanasio ariko amasasu y’imbunda zabo ntiyatuma bamufata ari muzima ahubwo aramuhitana.

Yapfanye n’umushoferi we hamwe n’uwari ushinzwe kumurinda.

Umwe mu mishinga ya Human Rights Watch ikorera muri kariya gace witwa Baromètre Sécuritaire du Kivu wanditse ko kiriya gitero cyabereye ahitwa ‘ Trois Antennes’.

- Advertisement -

Abagabye kiriya gitero ntibaramenyekana…

Mbere y’uko Ambasaderi yicwa, hari habanje kuvuga amasasu asa n’agamije guhagarika izo modoka zari ‘zishoreranye.’

Amasasu akirangiza kuvuga, itsinda rishinzwe kurinda Pariki ya Virunga n’abasirikare ba DRC bari hafi aho bahise bahurura, urugamba rurarema!

Muri uko kurasana uwari ushinzwe umutekano wa Ambasaderi hamwe n’umushoferi we bahise bahasiga ubuzima, Ambasaderi Luca Attanasio arakomereka cyane.

Uwari ushinzwe umutekano wa Ambasaderi Attanasio yitwa Vittorio Iacovacci naho umushoferi wari ubatwaye yitwa Mustapha ‘Milambo’.

Ambasaderi Luca Attanasio yakomeretse mu nda aza kugwa ku bitaro nyuma y’amasaha make.

Jeune Afrique ivuga ko hari ibibazo byinshi abantu bibaza ku rupfu rwa Ambasaderi Attanasio birimo kwibaza impamvu Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yemereye ziriya modoka guca mu gace yari izi ko habamo abarwanyi kandi ntizihe ingabo zo kuziherekeza.

Kugeza ubu bivugwa ko abagabye kiriya gitero ari abarwanyi ba FDLR.

Ku rundi ruhande ariko, raporo ya  Baromètre sécuritaire du Kivu ivuga ko muri mu Ntara za Kivu, Ituri, na Tanganyika hari  imitwe y’abarwanyi 122.

Ambasaderi Luca Attanasio yapfuye afite imyaka 43 y’amavuko. Yatangiye akazi ko guhagararira u Butaliyani muri DRC mu mwaka wa 2019.

Urupfu rwe rwababaje kandi rurakaza Leta y’u Butaliyani.

Perezida wabwo bwana Sergio Mattarella yavuze ko urupfu rwa Ambasaderi Attanasio ari igikorwa kigayitse kandi kibabaje.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC Madamu Marie Tumba Nzeza nawe yavuze ko igihugu cye kibabajwe n’ibyabaye kuri Ambasaderi Attanasio ndetse yasuye umugore n’abana ba nyakwigendera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version