Rurangirwa Louis Yikuye Mu Matora Ya Perezida Wa FERWAFA

Rurangirwa Louis yakuye kandidatire mu matora ya Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bituma Nizeyimana Olivier asigara ari umukandida umwe rukumbi kuri uwo mwanya.

Rurangirwa wamenyekanye nk’umusifuzi mpuzamahanga yakuyemo kandidatire avuga ko amategeko atubahirijwe mu bikorwa by’amatora.

Aya matora agamije gusimbuza komite yari iyobowe na (Rtd) Brig. Gen. Jean Damascène Sekamana iherutse kwegura.

Ni amatora ateganyijwe mu nteko rusange ya FERWAFA kuri iki Cyumweru, muri Lemigo Hotel.

- Advertisement -

Nizeyimana uhabwa amahirwe yo kuyobora FERWAFA ni umuyobozi wa Mukura Victory Sports yo mu karere ka Huye, akaba na nyiri ikigo Volcano Express gitwara abagenzi.

Urutonde rw’abazaba bagize komite ya Nizeyimana natorwa:

  • Mugabo Nizeyimana Olivier (Perezida)
  • Habyarimana Marcel (Visi Perezida)
  • Habiyakare Chantal (Komiseri ushinzwe imari)
  • Cyamweshi Arthur (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga)
  • Gasana Richard (Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa)
  • IP Umutoni Claudette (Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino)
  • Nkusi Edmond Marie (Komiseri ushinzwe tekiniki n’iterambere ry’umupira w’amaguru)
  • Tumutoneshe Diane (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore)
  • Uwanyiligira Delphine (Komiseri ushinzwe amategeko)
  • Lt Col Gatsinzi Herbert (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version