Rusesabagina ‘Ararara’ Muri Amerika

Taarifa ifite amakuru avuga ko Paul Rusesabagina umaze iminsi mike muri Qatar ari burare ageze muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Biteganyijwe ko nagera yo azaha itangazamakuru ikiganiro ari kumwe n’abo mu muryango we.

Hagati aho amakuru avuga ko nagera iwe, abo mu muryango we bazabanza bakareba neza niba ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze neza mbere y’uko ahura n’itangazamakuru bakagirana ikiganiro.

Uyu mugabo aherutse gufungurwa n’u Rwanda binyuze ku mbabazi yahawe na Perezida Paul Kagame.

- Advertisement -

Yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka myinshi nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo iby’iterabwoba byahitanye Abanyarwanda.

Rusesabagina yaje kwandika ibaruwa asaba Umukuru w’igihugu imbabazi kubera impamvu zitandukanye zirimo n’uburwayi.

Yarekuwe ku wa Gatanu taliki 24, Werurwe, 2023 arekuranwa n’abandi bantu 19 barimo na Sankara.

Mu gihe Rusesabagina ari burare muri Amerika aho umuryango we utuye, Callixte Nsabimana bita Sankara na bagenzi be 18 baraye i Mutobo muri Musanze aho bagiye kugororwa bakavanwamo ibitekerezo bya kinyeshyamba byatumye bafungwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version