Rusesabagina Yongeye Gusabirwa Gufungwa Burundu

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ubujurire guhamya Paul Rusesabagina ibyaha byose aregwa, maze rukamuhanisha gufungwa burundu, hagakurwaho igihano cy’imyaka 25 yahawe n’Urukiko Rukuru.

Ubwo urubanza rwajuririwe rwasomwaga ku wa 20 Nzeri 2021, Rusesabagina yahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

Ariko yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, rwemeza ko ibindi bikorwa byakorewe mu bitero bya FLN no gutera inkunga iterabwoba, bigize icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

Icyo gihe urukiko rwavuze ko kuba ibyaha yakoze bigize impurirane mbonezamugambi kandi byarateje urupfu, yagombaga guhanishwa gufungwa burundu.

- Advertisement -

Rwatangaje ko “rurebye imikorere y’ibyaha bihama Rusesabagina Paul, rukareba uburyo abazwa mu iperereza ndetse anaburana ibirebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo hari ibyo yemeye, agasobanura uburyo byakozwe akabisabira imbabazi, n’uko ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha mu nkiko, akwiye kugabanyirizwa ibihano agahanishwa igifungo cy’imyaka 25.”

Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe

Kuri uyu wa Mbere iburanisha mu bujurire ryasubukuwe hagarukwa ku busabe bw’Ubushinjacyaha ku bihano abaregwa bahawe, buvuga ko bidahagije ugereranyije n’ibyaha bakoze.

Mu myanzuro Ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko, bwifuje ko ibihano byazamurwa ku bantu 10 barimo Rusesabagina Paul wakatiwe gufungwa imyaka 25.

Bwavuze ko atari akwiye kugabanyirizwa igihano hashingiwe ku kwirega icyaha, kuko “atacyireze mu buryo bwuzuye.”

Byongeye, ngo Urukiko rwanzuye ko ibyaha icyenda Rusesabagina yarezwe bikubiye mu byaha bibiri gusa byakozwe mu buryo bw’impurirane mbonezamugambi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko itarenze imyaka 20, naho icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byateje urupfu gihanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Nyamara aho kumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu cyateganyirijwe icyaha kiremereye mu byo yahamijwe nk’uko biteganywa n’itegeko, Rusesabagina urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 25 gusa.

Ni icyemezo ngo cyafashwe hashingiwe gusa “ko ari ubwa mbere akoze icyaha, kandi akaba yaremeye ibyaha aregwa ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha no mu buhinjacyaha.”

Ubushinjacyaha buvuga ko hakurikijwe ingingo z’amategeko, kwemera icyaha biba impamvu nyoroshyacyaha iyo ushinjwa yemera icyaha akagisabira imbabazi uwo yagikoreye n’umuryango nyarwanda mu buryo budashidikanywaho, akicuza kandi akishyura ibyo yangije.

Nubwo ngo Rusesabagina hari ibyaha yemeye abazwa mu bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha no mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, guhera ubwo haburanwaga ku cyemezo cyo kongera igihe cy’ifunga ry’agateganyo kugeza mu mizi y’urubanza, yahinduye imvugo.

Ngo byageze n’aho atemera ububasha bw’urukiko rwamuburanishaga, yikura mu iburanisha atarisobanura ku byaha aregwa.

Ubushinjacyaha ngo busanga iyo myitwarire itamubera impamvu nyoroshya cyaha ku buryo yabiboneramo inyungu akagabanyirizwa igihano, kikava kugifungo cya burundu kikagera ku myaka 25.

Bwanavuze ko ingingo yo kuba ari ubwa mbere Rusesabagina akurikiranyweho icyaha nayo idahagije.

Urukiko ngo rwirengagije ko itegeko riteganya ko “umucamanza atanga igihano akurikije uburemere bw’icyaha, ingaruka icyaha cyateye, impamvu zatumye agikora, uko uwagikoze yari asanzwe yitwara, imibereho ye bwite n’uburyo icyaha cyakozwemo.”

Nubwo ngo ari ubwa mbere Rusesabagina yari akurikiranywe, ibyaha aregwa biraremereye kuko byagize ingaruka ku buzima bw’abantu barimo abapfuye, abakomeretse n’abangirijwe imitungo yabo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko busanga ataragombaga kugabanyirizwa igihano, ahubwo “busaba urukiko ko Rusesabagina Paul ahanishwa igifungo cya burundu.”

Uyu mugabo w’imyaka 68 n’uyu munsi utari mu rukiko, ntacyo yigeze anasubiza ku myanzuro yatanzwe n’Ubushinjacyaha.

Uretse Ubushinjacyaha, hari n’abahamijwe ibyaha bajuriye bavuga ko bakwiye kugabanyirizwa ibihano bahawe.

Ubushinjacyaha kandi bwajuririye igihano cyahawe Nizeyimana Marc wakatiwe gufungwa imyaka 20 kubera ko aburana hari ibyaha yemeye.

Ni mu gihe ngo mu byaha icyenda yaregwaga yemeye icyaha kimwe gusa cyo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe “nubwo urukiko rwanze kukimuhamya”, ibindi arabihakana.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko hari ibyaha yemeye abazwa mu bugenzacyaha, yagera mu rukiko akisubiraho.

Ubushinjacyaha bwasabye ko ahubwo Urukiko rw’Ubujurire rwamuhamya ibyaha, agahanishwa igifungo cya burundu.

Nizeyimana yavuze ko yisubiyeho ubwo yari amaze kubona dosiye, “nasoma ngasanga navugaga interura ihakana ngasanga bahashyizwe interura yemeza.”

Ngo niyo mpamvu yasabye ko ibyo avugira imbere y’urukiko aribyo byahabwa agaciro.

Yanabwiye urukiko ko ibimenyetso urukiko rwashingiyeho rumuhamya ibyaha, atabyemera.

Abandi Ubucamanza bwajuririye ibihano bahawe ni Nsanzubukire Félicien, Munyaneza Anastase na Mukandutiye Angelina, bagabanyirijwe ibihano ku mpamvu z’uko bemeye ibyaha ndetse akaba ari ubwa mbere bakoze ibyaha.

Abandi ni Nsengimana Herman, Kwitonda André, Nshimiyimana Emmanuel, Ndagijimana Jean Chretien na Hakizimana Theogene, Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rwabagabanyirije ibihano ruvuga ko ari ukubera ko “hari ibyo bemeye mu rubanza”, kandi barahakanye ibyo baregwa byose.

Bwasabye ko bahanishwa igifungo cy’imyaka 20 ku byaha byo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version