Perezida Wa Burkina Faso Yahiritswe Ku Butegetsi

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki 23, Mutarama, 2022 abasirikare bikoze bafunga Perezida wa Burkina Faso Roch Marc Christian Kaboré. Amakuru aturuka mu Murwa mukuru, Ouagadougou, avuga ko mbere yo kumufata habanje kumvikana amasasu.

Guhirika Kaboré ku butegetsi bikozwe mu gihe abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu cya Burkina Faso bo bari mu byishimo by’uko ikipe yabo Les Etalons yaraye itsinze iya Gabon mu Irushanwa ry’Ibihugu by’Afurika biri guharanira gutwara igikombe cy’Afurika riri kubera muri Cameron.

France 24 ivuga ko abasirikare bahiritse Perezida Kaboré bavuga ko barambiwe ko igihugu cyabo kiyoborwa n’icyo bise ‘agatsiko gakorera mu kwaha kwa Perezida’.

Ikindi kivugwa ko cyatumye abasirikare bafunga Umukuru w’igihugu ni uko ngo Guverinoma ayoboye yananiwe guhuriza hamwe amafaranga ahagije kugira ngo akoreshwe mu guhashya abarwanyi bamaze igihe bahungabanya umutekano wa Burkina Faso.

- Kwmamaza -

Hari amakuru avuga ko mbere y’uko hatangazwa ko Perezida Roch Marc Christian Kaboré yafashwe, habanje kugaragara kajugujugu z’intambara zizenguruka hejuru y’Ibiro bye, i Ouagadougou.

Ku wa Mbere tariki 10, Mutarama, 2022 hari umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant-colonel mu ngabo za Burkina Faso yatawe muri yombi akurikiranyweho umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Marc Christian Kaboré.

Kaboré yatangiye gutegeka Burkina Faso mu mwaka wa 2015.

Gufata Lieutenant-Colonel Emmanuel Zoungrana byaje bikurikira ubwoba bwari bumaze iminsi mu baturage n’abandi bakurikirana hafi ibibera muri kiriya gihugu kubera ibibazo by’umutekano bihamaze igihe.

Lieutenant-Colonel Emmanuel Zoungrana yigeze kuyobora Umutwe w’abakomando barwanira ku butaka.

Umugambi w’uriya musirikare bivugwa ko watangiye gutegurwa mu mpera z’Ukuboza, 2021 ubwo habaga igitero cyagabwe ahitwa Inata gihitana abantu 53.

Yigeze no kuba umuyobozi w’ingabo za Burkina Faso zari zishinzwe kurinda Amajyaruguru ya kiriya gihugu, izo ngabo zikaba zari zigize umutwe wa 25 mu Gifaransa bita 25e régiment parachutiste commando.

Uyu mutwe wari ufite ibirindiro ahitwa Bobo-Dioulasso.

Ubwo uyu musirikare yafatwaga, Jeune Afrique yanditse ko hari n’abandi basirikare bakuru ba Burkina Faso batawe muri yombi bakurikiranyweho ubwinjiracyaha muri uriya mugambi.

Perezida  Roch Marc Christian Kaboré yagiye ku butegetsi asimbuye Michel Kafando.

Kafando nawe yagiyeho asimbuye umusirikare witwa Yacouba Isaac Zida nawe wasimbuye umusirikare wakoze Coup d’etat witwa Gen Gilbert Diendéré.

Bose bagiye ku butegetsi nyuma y’uko abaturage bigaragambije bakirukana Blaise Compaoré wagiye k’ubutegetsi ahiritse uwo abanya Burkina Faso bafata nk’intwari yabo witwaga Captaine Thomas Sankara.

Ikindi Compaoré yashinjwe n’abaturage be ni urupfu rw’umunyamakuru wakundwaga na benshi muri kiriya gihugu witwaga Norbert Zongo.

Zongo yari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru L’Indépendant.

Tugarutse ku by’ihirikwa rya Perezida Roch Marc Christian Kaboré nta musirakare uratangazwa ko ari we wamuhiritse ngo avuge n’icyo yabikoreye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version