Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rusesabagina Yumvikanye Yigamba Ibitero Bya FLN Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Rusesabagina Yumvikanye Yigamba Ibitero Bya FLN Mu Rwanda

admin
Last updated: 19 October 2021 9:31 am
admin
Share
SHARE

Mu gihe imiryango n’ibihugu bitandukanye bikomeje gusaba ko Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba arekurwa, habonetse amashusho amugaragaza ashimangira ko ibikorwa bya FLN mu Rwanda yari abizi kandi byari mu ntego zabo.

Urukiko rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi – ruherutse gukatira Rusesabagina gufungwa imyaka 25, naho Nsabimana Callixte ‘Sankara’ bareganwaga akatirwa imyaka 20, nyuma yo kubahamya ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero byakozwe n’umutwe wa MRCD/FLN.

Ni ibitero byagabwe mu turere twegereye ishyamba rya Nyungwe mu myaka ya 2018 na 2019, ababikoze  bica abaturage, birasahura ndetse batwika imitungo y’abaturage.

Kuva yafatwa, abanyapolitiki batandukanye bo mu Burayi (mu Bubiligi by’umwihariko) n’imiryango yo kuri uwo mugabane no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakunze kumvikana basaba ko Rusesabagina arekurwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bo bamugaragaza nk’intwari bashingiye kuri filime Hotel Rwanda, bakavuga ko azira izindi mpamvu zitandukanye n’ibyaha yarezwe mu nkiko ndetse bikamuhama.

Mu gihe bakomeje gusaba ibyo, ikiganiro Rusesabagina wayoboraga MRCD/FLN yagiranye n’abanyamakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga ku wa 16 Nyakanga 2020, kigaragaza uruhande batakunze kugarukaho.

Hari mbere y’iminsi mike ngo Rusesabagina atabwe muri yombi, kuko ku wa 31 Kanama 2020 aribwo byamenyekanye ko yafashwe.

Muri icyo kiganiro umuhuza aba ari Faustin Twagiramungu na we ubarizwa muri MRCD, winjiyemo hamwe n’ishyaka rye RDI Rwanda Rwiza.

Ni ikiganiro cyamaze 2h38’ cyabanje gushyirwa kuri YouTube ya MRCD, ariko kiza gusibwa ubwo byari bimaze kumenyekana ko Rusesabagina yafashwe.

- Advertisement -

Rusesabagina atangira asobanura ko MRCD/FLN “ubundi ni ikintu twatangiye” mu Ugushyingo 2016.

Yakomeje ati “Twari amashyaka abiri ariyo CNRD Ubwiyunge na PDR Ihumure. Icyo gihe CNRD yari iyobowe na Wilson Irategeka, ni njyewe rero wari uyoboye PDR Ihumure.”

Gen Irategeka byaje kwemezwa ko yiciwe mu mirwano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umuhungu we Ndagijimana Jean Chrétien w’imyaka 24 arafatwa ndetse yari mu rubanza rumwe na Rusesabagina, akatirwa gufungwa imyaka itatu.

Nyuma y’imishyikirano miremire ngo baje kumvikana ko bagiye gukora ihuriro rihuzwa cyane cyane n’ibintu bitanu.

Yakomeje ati “Ibyo bintu bitanu, icya mbere ni kiriya bariya bahungu bakora, ndavuga abo bo ku isambu.”

Icyo gihe hari nyuma y’ibitero mu nkengero za Nyungwe mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Rusizi.

Mu kiganiro aza kumvinanisha neza ko abo yita “abahungu” ari abarwanyi ba FLN.

Icya kabiri ngo cyari dipolomasi, icya gatatu ari ubukangurambaga, icya kane ari ukumenyekanisha ibikorwa, icya gatanu ari ugushaka amikoro.

Mu mpera z’umwaka wa 2017 ngo baje kwiyungwaho n’ishyaka Rwandese Revolutionary Movement (RRM) ryayoborwaga na Nsabimana Callixte Sankara.

Mu kiganiro cyafashwe, ishyaka RRM ryari rihagarariwe na Francois Mutuyemungu wari ushinzwe ibijyanye na dipolomasi.

Icyo gihe ihuriro ryari rimaze kubamo amashyaka atatu. Ngo bagiranye ibiganiro bitaziguye, bemeranya gukorana.

Ubwo hari muri Werurwe 2018.

Rusesabagina akomeza ati “Tumaze kwemeranya ko tugiye gukorana, twaratangiye ndetse biranashyuha. Ubwo tumaze kuba amashyaka atatu nibwo twavuze tuti ‘aba bahungu bacu, aba basirikare ba MRCD, tuzabita bande’?”

“Ubwo mu nama ya batatu, aribo CNRD Ubwiyunge, PDR Ihumure na RRM, twumvikanye ko tugiye kubita FLN. Kuva mu kwezi kwa gatanu rero mu mwaka wa 2018 nibwo ijambo FLN ryabayeho, nibwo bariya bahungu biswe FLN.”

Icyo gihe ngo buri shyaka ryashyizemo abasirikare baryo, batangira kuba FLN.

Yakomeje ati “Ni yo mpamvu twavuze MRCD/FLN, ntabwo ari PDR/FLN, ntabwo ari RRM/FLN, ni MRCD/FLN kuko twumvikanye ko izo FLN atari iz’ishyaka rimwe, ahubwo ari iz’amashyaka atatu kugeza umunsi twakiriye RDI- Rwanda Rwiza ku itariki 18 Kamena 2019.”

Iyo RDI- Rwanda rwiza ni ishyaka riyoborwa na Faustin Twagiramungu.

Rusesabagina ati “Abo bantu turakorana, kugeza n’uyu munsi turakorana.”

Mu rukiko, abacamanza bemeje ko umutwe wa MRCD/FLN ari uw’iterabwoba, kuko ibitero byawo “byakoze ibikorwa birimo kwica, gusahura no gutwika imitungo, nta kindi igamije uretse gutera ubwoba abaturage batari mu mirwano, babasanze mu ngo zabo no mu modoka bari mu ngendo n’ahandi.”

Umucamanza yavuze ko kuba hari ibyaha yemeye, bikwiye gutuma Rusesabagina akatirwa gufungwa imyaka 25, mu gihe igihano gikuru kijyanye n’ibyaha yahamijwe cyari igifungo cya burundu.

Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko kuba hari abantu bakomeza gusaba ko Rusesabagina arekurwa, bigaragaza ko abamugize icyamamare bakomeje guhatanira ko yarekurwa birengagije ibikorwa bye n’abo byagizeho ingaruka, kimwe n’abandi bantu 20 bahurira muri dosiye imwe.

Yabivugiye mu kiganiro yatanze mu nama yiswe Global Security Forum 2021, yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Kagame yavuze ko bimeze nk’aho ‘abanyembaraga’ bashaka kugena ngo “uyu muntu ni twe twamugize icyamamare, ibyo yaba yarakoze byose ntabwo bitureba, agomba kurekurwa kubera ko ari umuturage wemewe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa ko ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.”

Ati “Bashobora gukomeza kuvuga inkuru za Hollywood, ariko iyo bigeze ku bintu bizanamo ubuzima bwacu, ubuzima bwacu buradushishikaje cyane nk’uko ubuzima bushishikaje u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa undi wese.”

Nyuma yo gukatirwa, abafunzwe bose bahawe iminsi 30 yo kujurira.

Umva Video Rusesabagina avuga uko MRCD- FLN byavutse

TAGGED:featuredFLNIterabwobaMRCDPaul Rusesabagina
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umurimo Ni Ukwiga Ibindi Ni Amahirwe
Next Article RCS Ntihakana Cyangwa Ngo Yemeze Niba Muri Gereza Hariyo ‘Ingengabitekerezo’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?