Rusizi: Aravugwaho Kwicisha Umugore We Ishoka

Ubuyobozi bwo mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Bweyeye buravuga ko hari umugabo wishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe. Buvuga ko yamujijije igiti yari agiye gutema mu ishyamba ryabo ngo agicane.

Daniel Ndamyimana uyobora Umurenge wa Bweyeye yavuze ko uyu muryango wari umaze imyaka igera ibiri ubana mu ntonganya ku buryo batari bakiba mu nzu imwe.

Yagize ati: “ Mu gitondo umugore yari agiye gutema igiti cy’urukwi, umugabo amusangamo umugore yirutse umugabo amwirukaho ahita agwa ahita amwaka ishoka yatemeshaga icyo giti ayimukubita mu mutwe arapfa.”

Gitifu Ndamyimana yavuze ko ntako ubuyobozi butagizengo bwigishe uyu muryango ngo uve mu makimbirane biranga birananirana.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari asanzwe akora akazi ko gucunga umutekano muri bimwe mu bigo bikorera muri uyu Murenge.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version