Zimbabwe Yakuyeho Igihano Cy’Urupfu

Inama y’Abaminisitiri muri Zimbwabwe yanzuye ko igihano cy’urupfu gukurwa mu bindi bigenwa n’amategeko y’iki gihugu.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’igihe kirekire hari impaka mu Nteko ishinga amategeko kuri iyi ngingo.

Reuters yanditse ko iki gihano cyasimbujwe imyaka myinshi muri gereza mu gihe uwaregwaga ahamijwe icyaha kiri mu bikomeye bigenwa n’amategeko ya Zimbabwe.

Igihano cy’urupfu  mu mategeko ya Zimbabwe cyari cyarashyizweho mu myaka y’ubukoloni bw’Abongereza bakoronije iki gihugu.

- Advertisement -

Itangazo ririmo ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rivuga ko hazarebwa uko ibihano bigenewe  abantu bakoze ibyaha bikomeye biteganyijwe, byagirwa birebire ariko ihame ry’uko umuntu adakwiye kwamburwa ubuzima rigakurikizwa.

Zimbazwe yaherukaga gushyira mu bikorwa igihano cyo kwica uhamijwe ibyaha mu mwaka wa 2005.

Twibukiranye ko na Perezida Emmerson Mnangagwa uyobora Zimbazwe muri iki gihe yigeze gukatirwa urwo gupfa mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza ariko ararusimbuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version