Rusizi: Baranduye Ikawa Z’Umuturage Zari Zitangiye Kuraba

Abantu bataramenyekana biraye mu ikawa z’umuturage witwa Dusabe Eugène wo mu Mudugudu wa Nyakivomero, Akagari ka Mahesha mu Murenge wa Gitambi muri Rusizi barazirandura, izibananiye bazitemera hagati.

Nyiri uyu murima avuga ko byabaye mu gitondo cyo ku wa 11, Mata, 2023 ubwo yasuraga umurima we w’ikawa ziri ku biti 250 byari bigeze mu gihe cyo kuraba, asanga abo bantu baranduye ibiti 102 ibindi bibananiye babitemera hagati.

Dusabe avuga ko nta muntu akeka kubera ko  ntawe bari bafitanye amakimbirane yageza ku rwego rwo kumuhemukira bene kariya kageni.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gitambi witwa Jean de Dieu Hagenimama avuga ko amakuru ya ruriya rugomo bayamenye.

- Advertisement -

Hagenimana avuga ko ababikoze batahemukiye nyiri ikawa wenyine, ahubwo ko n’igihugu bagihombeje mu rugero runaka.

Ati:“Ababikoze, aho bari hose, n’ubwo baba biyoberanya mu bandi baturage bigaye n’undi waba atekereza kubikora abireke, kuko hari ibihano bikakaye ku bakora ibintu nk’ibi.”

Avuga ko bariya bagizi ba nabi baciye mu rihumye irondo ryari hafi y’aho uwo murima uri.

Ku rundi ruhande, Gitifu Hagenimana yabwiye itangazamakuru ko ubuyobozi bugiye gufasha uwo muturage  kugira ngo abone uko yatera izindi kawa.

Umurima wari uhinzemo ikawa zaranduwe, uherereye muri metero nk’ijana uvuye ku rugo rwa  Dusabe Eugène.

Abaturanyi bavuga ko abaranduye biriya biti iyo baza guhura na nyirabyo ari we bari buhitane.

Yagiriwe inama yo kujya kuregera RIB kugira ngo itangire iperereza kuri iki kintu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version