Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rusizi: Ihene Yo Kubaga Ku Bunani Iragura Frw 160,000
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rusizi: Ihene Yo Kubaga Ku Bunani Iragura Frw 160,000

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 December 2024 2:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ihene irahenze muri iyi minsi mikuru( Ifoto yavanywe kuri Wikipedia)
SHARE

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi cyane cyane abahahira mu isoko ry’i Gihundwe bavuga ko kugura ihene yo kubaga  ku bunani ari undi mushinga uhenze kuko hari izigura Frw 160,000.

Icyashara cy’abaguzi bava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nicyo cyatumye igiciro cy’ihene kikuba hafi gatatu.

Ihene zirahenze ku buryo iyaguraga Frw 100,000 mu byumweru bicye byabanjirije Noheli, ubu igura Frw 160,000 kandi abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo ntibatinya kuyishyura.

Bituma Abanyarwanda badashobora kwigondera iki giciro, bikababuza kurya inyama y’ihene kandi ikundwa na benshi.

Hari umuturage witwa Kagorora Emmanuel wabwiye Imvaho Nshya ko ubwo yajyaga kugura ihene yitwaje Frw 60,000 bamubwiye ko ayo atari amafaranga yo kugura ihene.

Ati: “Birakabije cyane…Ariya mafaranga yo nta Munyarwanda wayatanga kuko bo bazana make. Nari nazanye Frw 60.000 nzi ko mbona isekurume nziza ariko iyo natekerezaga kuri ayo mafaranga nasanze igura Frw 100.000.”

Ku rundi ruhande, hari umuturage wo muri DRC nawe watunguwe no kumva uko igiciro cy’ihene kifashe.

Yavuye i Bukavu afite Frw 65,000 ageze i Rubavu asanga igiciro ni Frw 100,000 arumirwa!

Mapendo yari asanzwe agura ihene ku Frw 40,000 ariko iyaguraga ayo mafaranga muri iki gihe iragura Frw 75,000, naho iyaguraga Frw 65,000 iragura Frw 100,000, hakaba n’izigura Frw 120,000.

Abaturage bavuga ko igiciro cyo hejuru kitari ku ihene gusa, ahubwo n’intama zihenze kuko hari izigura Frw 75,000.

Umuyobozi wungirije wa Koperative icuruza amatungo magufi, ikaba ari nayo rukumbi ikora ubwo bucuruzi mu Mujyi wa Rusizi witwa Munyaneza Valens, yavuze ko n’ubusanzwe amatungo magufi ahenda, icyakora akemeza ko muri iyi minsi yarushijeho.

Ati: “Itungo rigufi ryihagazeho. Birasaba kongera imbaraga mu bworozi bwayo kuko akenerwa na benshi kandi ari make. Ibiciro byayo birenga ubushobozi bw’Abanyarwanda ariko Abanyekongo benshi bo bayigondera”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Iyakaremye Jean Pierre ati: “Si ihene gusa kuko nta kitwa igikomoka ku matungo kidahenze cyane muri iyi minsi mikuru. Kuri Noheli ikilo cy’inyama z’inka cyaguraga Frw 7000 ndetse kikagera no  Frw  8 000 kandi ubusanzwe kitarenzaga Frw 5000. Biraterwa n’uko iminsi mikuru nk’iyi abantu barya inyama cyane”.

Abaturage ba DRC ngo ntibajya baciririkanya mu byo kugura inyama, ahubwo barishyura, bigatuma Abanyarwanda badahangana nabo kuri iyo ngingo.

Gitifu Iyakaremye avuga ko kugira ngo iki kibazo gikemuke, ari ngombwa ko abaturage borora ihene cyangwa andi matungo magufi kugira ngo byibura barye ayo biyororeye kuko kuyagura byo bigaragara ko ari icyitonderwa.

TAGGED:AbaturageCongoIgiciroIheneRusiziRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamasheke: Yabeshye Iwabo Ko Yashimuswe Bamwoherereza Frw 100,000
Next Article Kenya: Imyigaragambyo Ikomeye Yongeye Kwaduka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amakipe Yaturutse Muri Sudan Ari Kwitwara Neza Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Abanyarwanda Bumve Ko Batekanye- ACP Rutikanga

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Rwanda:Abagore Bakina Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Banenga Imisifurire

Ikawa Niyo Yinjirije u Rwanda Menshi Mu Bihingwa Rwagurishije Mu Mahanga

You Might Also Like

Mu Rwanda

Musanze: Polisi Yabatunguye Bari Gukora Inzoga Zitemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Umutekano Asaba Abaturage Kuzirikana Ko Umutekano Ugira Ikiguzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?