Rusizi: Inyama Yanize Umugabo Arapfa

Mu Mudugudu wa Giheke, Akagari ka Wimana mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi  haravugwa inkuru y’umugabo utarangije umwaka wa 2022 kubera ko yishwe n’inyama yamiranye amerwe menshi ikitambika mu muhogo umwuka ugahera agapfpa.

Yitwa Athanase Sibobugingo.

Ibi byaraye bibaye ubwo uriya mugabo yasangaga mugenzi we atetse inyama ziri gutogota, agakuramo imwe akayimira nabi ntimanuke ahubwo ikitambika mu muhogo.

Byabereye mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi

Kubera ubushyuhe bwayo n’ubunini no kudahita abona ubutabazi byatumye inyama imuheza umwuka arapfa.

- Kwmamaza -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Hategekimana Claver yahamirije bagenzi bacu  bo ku UMUSEKE ko uriya mugabo yaguye kwa muganga ku bitaro bya Gihundwe aho yari yajyanywe ngo barebe ko bamugobotora iyo kabutindi ariko biranga.

Yari asanzwe ari umukozi w’Ikigo cya WASAC.

Ntituramenya niba nyakwigendera yari ingaragu cyangwa yari yarubatse urugo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version