Uwigishaga mu Rwunge rw’amashuri rwa Murira (GS Murira) muri Rusizi akurikiranyweho gusambanya abakobwa bane yigishaga bose akabatera inda.
Mwarimu yari yabanje guhagarika akazi ku mpamvu zitazwi.
Ifungwa rye ryaje nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukoreye muri aka karere ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha byibasira urubyiruko, ababyeyi bakaruha amakuru ko uyu mwarimu yidegembya kandi yarasambanyije abanyeshuri akabatera inda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Rwango Jean de Dieu yatangaje ko uyu mwarimu yamaze gutabwa muri yombi.
Ati “Nibyo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB akekwaho gusambanya abanyeshuri. Afunganywe mu buryo bw’iperereza n’Umuyobozi w’Ishuri ndetse n’umurezi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri”.
Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko mu banyeshuri bane uyu mwarimu akekwaho gutera inda, harimo uwo bivugwa ko yamujyanye mu Bugarama ahitwa muri Site akamufasha kuyikuramo n’abandi batatu barimo babiri bo mu kagari ka Cyarukara n’umwe wo mu Kagari ka Gakoni.