Muhanga: Hubatswe Ibiro By’Umurenge Birusha Ubwiza Iby’Uturere Twinshi

Ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga ubyitegereje ukabigereranya n’Ibiro by’Uturere dutandukanye harimo n’Ibiro bya Kicukiro( Akarere ka mbere gakize mu Rwanda), usanga ari byiza cyane.

Ni ibiro bishya bigari kandi bijyanye n’igihe.

Aho byabatswe hahoze Ibiro bya Komini Nyamabuye ya kera ubu hakaba hari Ibiro by’uyu Murenge.

Ibiro by’Akarere ka Kicukiro ni ibya kera. Icyakora nabyo ubwo byubakwaga byari ibya mbere byiza muri icyo gihe ariko muri iki gihe bigaragara nk’ibishaje, bikaba bikeneye kuvugururwa.

Akarere ka Nyarugenge nako nta Biro byako wavuga ko kagira kuko gakorera mu nyubako y’Ibiro by’Umujyi wa Kigali biherereye rwagati mu Mujyi wa Kigali.

Akarere ka Gicumbi, akarere ka Huye, Akarere ka Ngororero, Akarere ka Musanze( Umujyi uvugwaho kuba uwa kabiri mu majyambere)n’utundi turere dukeneye kubakwa bundi bushya cyangwa, aho bigaragaye ko ari byo bishoboka, tukavugururwa.

Inyubako nshya y’Ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye igeretse inshuro imwe, ikagira ibiro by’abakozi, ubwiherero bujyanye n’igihe kandi bworohereza abafite ubumuga, imbuga yagutse yo guhagarikamo ibinyabiziga kandi hari moteri nini izahashyirwa kugira ngo ijye itanga amashanyarazi mu gihe asanzwe yabuze.

Abakozi babwiye itangazamakuru ko bazakora bisanzuye kandi bikazagirira akamaro ababagana, bigatuma bataha bishimye.

Abaturage banavuga ko iriya nyubako ari urugero rwiza rw’isuku ibereye umujyi wa Muhanga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko gukorera mu nyubako nshya byatumye bongera serivisi zirimo nk’ahakorera urwego rw’abunzi, urwego rwa Ngali Holdings  rushinzwe kwakira amahoro, urwego rw’Irembo n’izindi serivisi.

Ati:  “Hari abo twasabaga kuvugurura inyubako zabo ngo Umujyi use neza ariko bakatubwira ko natwe dukwiye kuvugurura Umurenge, mbese ugasanga koko natwe turi mu bishaje nabo bumva batavugurura ariko ubu ntacyo bazongera kudushinja”.

Abaturage bo bavuga ko gusaba serivisi ku Murenge wa Nyamabuye bifuza ko byakomeza gutangwa neza kuko babonye aho gukorera hajyanye n’igihe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version