Abacuruza imyenda mu buryo bwemewe n’amategeko bavuga ko babangamirwa n’abayinjiza iya caguwa kandi mu buryo bwa magendu. Kubangamirwa kwabo biterwa n’uko basora abandi bagakwepa imisoro bityo bagasaba Polisi n’izindi nzego gukumira ko ubwo bucuruzi bukomeza gukorwa.
Mu myaka mike ishize kandi, hari amategeko yasohotse aca caguwa mu Rwanda kubera ko ngo ari imyenda iba yarambawe, bityo ko Abanyarwanda atari abantu bo gukuhurirwa n’abandi banyamahanga.
Nyuma nibwo hatangijwe uburyo bwo gukora imyenda ikorewe mu Rwanda, izwi muri iki gihe nka Made in Rwanda.
Mu minsi ishize nabwo hatangajwe ko Abanyarwanda bagomba gukora inkweto bazajya bambara, ntibakomeza kwambara izakorewe iyo.
Ku byerekeye guca caguwa, Polisi y’u Rwanda imaze iminsi mu bikorwa byo gufata abayinjiza n’abayicuruza.
Mu cyumweru gishize, abantu babiri bafatiwe mu Karere ka Rusizi bageragezaga kwinjiza amabaro 13 y’imyenda ya caguwa n’ibilo 410 by’ibitenge.
Mbere yaho, ni ukuvuga italiki ya 4 Kanama,2022, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (Revenue Protection Unity) ryafashe ibilo 1,574 by’imyenda ya caguwa, ifatirwa mu nzu iherereye mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza.
Iyi myenda yari yavanywe mu Burundi, ababyinjije baciye mu nzira zo ku mupaka zitemewe.
Muri Nyakanga, 2022, i Muhanga, hafatiwe imodoka yari ipakiye imifuka 42 y’imyenda ya caguwa ipima ibilo 988.
Taliki 13, Nyakanga, 2022 i Karongi naho hafatiwe abantu batanu binjiza mu buryo bwa magendu amabaro 13 bari bakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu Karere ka Nyabihu naho haherutse( mu minsi itatu ishize) gufatitwa abantu batandatu bari binjirije muri Rubavu ibintu bitemewe n’amategeko birimo imyenda n’inkweto bya caguwa, amavuta atemewe yangiza uruhu azwi nka mukorogo, n’ibinyobwa byongera imbaraga (energy).
Bafashwe k’ubufatanye bw’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC).
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba yatangaje ko biriya bicuruzwa byari bivanywe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Muri Nyabihu naho hari abandi bantu bane baherutse kuhafatirwa binjije amabalo 10 ya caguwa.
CIP Rukundo ati: “ Abaturage nibo bari batanze amakuru, bavuga ko hari itsinda ry’abantu bacyekwaho kwambutsa imyenda ya caguwa bayivanye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Baciye mu nzira zitemewe mu Murenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu, berekezaga mu Murenge wa Bigogwe wo mu Karere ka Nyabihu.”
Ngo Polisi yahise itangira kubashakisha iza kubagwa gitumo bageze mu Murenge wa Kora, bagana mu isoko rya Sashwara ryo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.
I Rubavu naho haherutse gufatirwa umugore umwe n’umugabo umwe bari bazanye caguwa bayivanye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Bari baje ari abantu 10 ariko bikanga Polisi ibyo bari bazanye babikubita hasi bariruka ariko babiri barafatwa.
Babasanganye magendu y’ibicuruzwa bitandukanye birimo amacupa 1,534 y’amavuta atemewe yangiza uruhu, ibilo 69 by’imyenda ya caguwa, imiguru 35 y’inkweto za caguwa, ibikapu bigera kuri 300, ibitenge 11 ndetse n’amacupa 11 y’ikinyobwa cya energy.
Bari binjiriye ahitwa Karundo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’ Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).
Ingingo ya 87 y’Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa byo gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha; guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).