Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rusizi: Umusaza Yitwikiye Inzu Ngo Abyegeke Ku Mugore We
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Rusizi: Umusaza Yitwikiye Inzu Ngo Abyegeke Ku Mugore We

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 October 2024 8:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Igice kiri mu ruziga kiragaragaza aho umwotsi wacaga
SHARE

Umugabo w’imyaka 65 arakekwaho kwitwikira inzu agamije kubishyira ku mugore we. Asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari ka Kamurehe, Umurenge wa Gashonga muri Rusizi.

Ubugenzacyaha bukorera muri aka gace bwamutaye muri yombi kuri uyu wa Gatatu taliki 09, Ukwakira, 2024.

Ubuyobozi bw’uyu Murenge buvuga ko nubwo uwo mugabo yari akuze ndetse ashaje, ariko yakekwagaho kunywa urumogi.

Byabereye mu Kagari ka Kamurehe, Umurenge wa Gashonga muri Rusizi

Gitifu wa Gashonga witwa Mathilde Nyirangendahimana yabwiye itangazamakuru ko bamenye ko inzu y’uriya mugabo ifashwe n’inkongi bahita batabaza izindi nzego basanga ari ikinamico yari arimo ngo iperereza rifate umugore we.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “Asanzwe akekwaho gukoresha urumogi. Yabajijwe aza kwemera ko ari we witwikiye yakingiye inyuma ingufuri, aca mu idirishya ageze hanze avuza induru ngo yari atwikiwe mu nzu. Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Nyakarenzo”.

Abaturanyi bavuga ko bikekwa ko uriya mugabo yitwikiye agamije kubyegeka ku mugore we, bamaranye igihe kuko bafitanye abana batatu.

Umurenge wa Gashonga ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi ikunzwe kuvugwamo ingo zibanye mu makimbirane.

TAGGED:RIBRusiziUmugoreUmurengeUmusaza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article MINEDUC Irashaka Ko Amashuri Yose Arushanwa Mu Gukora Ikoranabuhanga
Next Article Umuyaga Milton Wakuye Abanyamerika Umutima
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Burundi: Umudepite Yakubiswe

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Chris Brown Afungiye Gukubita Umuntu Icupa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Urumogi Rugeze Kure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Muganga Yaremeye Ikipe Y’Igihugu Y’Abangavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?