Mu kigo cya Groupe Scolaire Bugumira mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi haravugwa umuyobozi w’iki kigo wirukanywe nyuma y’uko agaragaye ku mbugankoranyambaga yasinze bikabije avuga n’amagambo y’urukozasoni.
Uyu mugabo witwa Karekezi yakoreraga mu kigo cy’ishuri mu Murenge wa Gitambi.
Ikigo akoramo kiri mu Murenge wa Nkombo.
ku wa 22 Ukuboza 2023 mu ibaruwa ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwamwandikiye, bumumenyesha ko ahagaritswe ku mirimo ye by’agateganyo.
Mbere y’uko yirukanwa, hari inama zari zarabanje gutegurwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi zavugiwemo iby’imyitwarire idahwitse ku barezi basinda abandi bakigisha batateguye.
Imwe muri izo nama yateranye taliki 21, Nzeri, 2022, ikaba yari inama y’uburezi itegura itangira ry’umwaka w’amashuri 2022-2023 , yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’abarimu bose, iyoborwa na Meya, Dr.Kibiriga Anicet.
Umwe mu myanzuro wagiraga uti: “ Nta mwarimu wemerewe gusinda, agomba kuba intangarugero yambara neza, agahagarara imbere atajorwa n’abanyeshuri.”
Icyakora ingeso y’uriya mwarimu yaranze ku buryo byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’Akarere bumuserera.
Mu ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi, Akarere kandikiye uriya murezi ko yaranzwe n’ubusinzi bukabije, gutukana mu ruhame no kuvuga ibiteye isoni mu ruhame ndetse ngo ntatinye no kubibwira ababyeyi b’abana arera.
Iyo baruwa igira iti:” Nshingiye kuri raporo yawe umuyobozi wa GS Bugumira yangejejeho yo ku wa 18, Ukuboza, 2023, maze gusuzuma iyi raporo, ngasanga imyitwarire yawe yarakomeje kuba mibi, kuva wakwimurirwa kuri GS BUGUMIRA, aho ugereye muri iki kigo ukaba wararanzwe n’ubusinzi bukabije, gutukana ibishizi by’isoni mu ruhame, ntutinye no kubibwira ababyeyi n’abana ushinzwe kurera, inama wagiriwe n’ubuyobozi bwo kwirinda inzoga igihe uri mu kazi na zo ukaba utarazubahirije, ibi bikaba bikomeje kwangiza isura y’ikigo wigishaho, iy’Akarere ka Rusizi n’iy’uburezi muri rusange, iyi myitwarire ikaba itakomeza kwihanganirwa.”
Kibiriga akomeza agira ati: “Nshingiye ku ngingo ya 61 y’Iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, nkwandikiye nkumenyesha ko uhagaritswe ku mirimo by’agateganyo guhera ku wa 22/12/2023 kubera amakosa akomeye y’akazi ukurikiranyweho.”
Mu karere ka Rusizi harimo abarimu 4041, ibigo by’amashuri abanza byigenga 10, ibigo by’amashuri bifatanya na Leta 64, amashuri y’uburezi bw’ibabanze bw’iyaka icyenda (nine years basic education) ni 48, naho amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri (twelve years basic education) ni 24
Hari n’ibigo birindwi bicumbikira abanyeshuri na n’amashuri 13 yigisha imyuga n’ubumenyingiro, TVET.