Rwanda: Amashyuza Agiye Kujya Arindirwa Umutekano

Nyuma y’uko abaturage baturiye amazi y’amashyuza basabye ko habaho uburyo bwo kuyarinda kuko hari abayagwamo cyane cyane abana, ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita umutungo kamere w’amazi, Rwanda Water Board, cyasohoye amabwiriza arimo n’irisaba ko amashyuza azajya arindwa.

Ayo mabwiriza azagenga ikoreshwa ry’amazi y’amashyuza mu rwego rwo kuyabungabunga no kurinda impanuka zishobora guterwa n’ayo.

Rimwe muri ayo mabwiriza  rivuga ko uzajya ahabwa uruhushya rwo gucunga aya mazi no kuyabyaza umusaruro ‘agomba kuzitira icyanya agenzura’.

Agomba kandi kwita ku gipimo cy’ubushyuhe bwayo mbere y’uko yemerera abantu kuyajyamo kandi agashaka abantu bashinzwe umutekano n’abashinzwe ubutabazi babihuguriwe kandi bafite ibikoresho byangombwa bibafasha gutabara.

- Kwmamaza -

Aya mabwiriza asohowe nyuma y’uko mu ntangiriro za Mutarama, 2024 abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Muganza na Nyakabuye babwiye itangazamakuru ko amashyuza yashyirwaho uruzitiro kugira ngo birinde abana kujya bayogamo nta muntu mukuru kuko hari abo ahitana.

Batangaga urugero rw’uko hari abana batatu bo mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, baherutse kujya koga mu mashyuza umwe muri bo witwa Nishimwe Arsène  Bertin w’imyaka itanu y’amavuko akayapfiramo.

Taliki 02, Mutarama, 2024 nibwo abaturage babonye umurambo we, bajya guhuruza

Iri tangazo rikubiyemo amabwiriza mashya yo kurinda amashyuza ngo adateza akaga

Amashyuza ni amazi agira ubushyuhe bamwe bavuga ko bugorora ingingo, bigakiza indwara zimwe na zimwe.

Ibi bituma hari abayisukira bakajya kuyogamo mu buryo buteje akaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye amwe muri aya mashyuza aherereyemo, witwa Tamari Kimonyo Innocent yari amaze iminsi mike avuze hagiye gukorwa ubuvugizi kugira ngo harebwe uko amashyuza atakomeza kuba ahantu hateje akaga.

Muri Nzeri, 2023 hari undi muntu waburiye ubuzima muriyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version