U Rwanda Ruri Kureshya Ba Mukerarugendo Benshi Mu Burayi

Itsinda riyobowe na Ariella Kageruka ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB riri ahitwa Utrecht mu Buholandi mu imurikagurisha ryitswe Vakantiebeurs Tourism Fair.

Bagiye gusobanurira abo muri iki gihugu n’abandi Banyaburayi baryitabiriye ibyiza biri mu Rwanda bashobora gusura cyangwa bakabishoramo imari.

Ni imurikagurisha ryitabiriwe n’abaturutse mu bihugu 100 hirya no hino ku isi.

Ni iryo murikagurisha rya mbere rikorewe mu Buholandi  binyuze mu kiswe the BeNeLux (Belgium, Netherlands, Luxembourg) rikaba ryaratangiye taliki 10 rikazarangira taliki 14, Mutarama, 2024.

- Kwmamaza -

Kuva ingendo mpuzamahanga zasubukurwa nyuma y’uko COVID-19 ihagaze ku rwego runini, Ubuholandi bwasubukuye ingendo n’u Rwanda ndetse n’ubukerarugendo bwongera kuzamuka k’uburyo ubu bwazahutse ku kigero cya 75.3%.

Ariella Kageruka yagize ati: “ Twishimiye kwereka amahanga ibyo dukora, aho bashobora gusura bakaba bahashora amafaranga. Abashoramari bo mu Rwanda bishimiye nabo kuzana ibyo bakora muri BeNeLux nk’isoko rigari riri muyo duharanira kwerekaniraho iby’ubukerarugendo bw’iwacu.”

Imurikagurisha ryabanjirije iri ryitabiriwe n’abantu 65,000 kandi byitezwe ko abangana na 65% by’abo bazagaruka kwitabira iriri kuba muri iyi minsi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda ruri kwagura ubukerarugendo bwarwo mu nzego zitandukanye harimo n’ububera ku kiyaga cya Kivu bugendanye cyane cyane no gutwara amagare mu muhanda ituriye amazi magari.

Avuga ko iki ari ikintu kiza ku Baholandi kuko bashobora kuza gukorera ubwo bukerarugendo mu Rwanda mu nkengero y’ikiyaga cya Kivu kuko bari mu Banyaburayi batunze amagare kurusha abandi.

Bimwe mu bigo by’Abanyarwanda cyangwa bikorera mu Rwanda byaherekeje ubuyobozi bwa RDB ngo bajye kumurikira ibyabo mu Buholandi ni ibi bikurikira: Wanderlux Safaris, Blue Monkey Tours, Palast Tours & Travels na  RwandAir.

Babwiye Abanyaburayi ko mu Rwanda hari henshi bashora bakunguka
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version