Rusizi: Yafatanywe Ibilo 15 By’Urumogi

Mu Mudugudu wa Mutara, Akagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu hafatiwe umusore w’imyaka 28 y’amavuko afite ibilo 15 by’urumogi yari atwaye kuri Moto.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uriya musore  yafashwe ubwo abapolisi bari bari mu kazi gasanzwe ko kurwanya magendu n’ubundi bucuruzi butemewe.

Ati: “Mu gitondo cyo ku Cyumweru, ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice nibwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), babonye moto yari itwawe n’umusore ahetse igikapu barayihagarika, bagisatse bagisangamo ibilo 15 by’urumogi, ahita afatwa.”

Uwafashwe yavuze ko hari uwari wamuhaye ikiraka cyo kuruvana mu Murenge wa Giheke, akarumugereza mu Karere ka Nyamasheke aho yari buhurire n’umukiliya.

- Advertisement -

Ntiyegeze agaragaza imyirondoro yabo yaba iy’uwarumuhaye n’uwo yari arushyiriye.

SP Karekezi yaburiye abagifite umugambi wo kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko babicikaho.

Yasabye abamotari kuzibukira gukorana n’abagizi ba nabi harimo n’abacuruza ibiyobyabwenge.

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bukorera kuri Station ya Kameme.

Hamwe n’ibyo yafatanywe, yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kamembe, mu gihe hagikomeje ibikorwa byo gushakisha n’abandi bacyekwaho kubigiramo uruhare.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version