John Mirenge uherutse guhabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Leta ziyunze z’Abarabu yyatanze kopi z’impapuro zimwemerera. Byabereye Abu Dhabi .
Taliki 25, Werurwe, 2023 nibwo yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu asimbuye Emmanuel Hategeka uruhagarariye muri Afurika y’Epfo.
John Mirenge yakiriwe na Saif Abdulla Alshamisi, Umunyamabanga wungirije ushinzwe ibikorwa by’ububanyi n’amahanga b muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya kiriya gihugu.
Uyu muyobozi yashimiye Amb Mirenge anamwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya atangiye.
Yamubwiye ko afite inshingano zo kurushaho kwimakaza umubano uzira amakemwa n’ubutwererane burambye hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z ‘Abarabu.
Amb Mirenge yavuze ko anenejwe no guhagararira inyungu z’u Rwanda muri kiriya gihugu kiri mu bimaze imyaka myinshi gitekanye kandi kiri mu iterambere.
Kiyoborwa Perezida H.H. Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan.
Amb. Mirenge asimbuye Emmanuel Hategeka wahagarariye inyungu z’u Rwanda muri UAE guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2019.
Mirenge yayoboye ibigo bitandukanye bikomeye mu Rwanda birimo RwandAir, Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, Ikigo cyitwaga Electrogaz cyari gishinzwe amashanyarazi, akaba yaranakoze n’izindi nshingano zikomeye muri Guverinoma y’u Rwanda.