Rusizi: Yatemye Ikiganza Umusore Abereye Mukase

Mu Murenge wa Gikundamvura mu kagari ka Kizura, hakaba mu Karere ka Rusizi Thacienne Nyirandababonye aravugwaho gutema nkana ikiganza cy’umusore witwa Elisé Habanabashaka asanzwe abereye Mukase bapfa ko yagiye gusarura ibishyimbo.

Gitifu w’Umurenge wa Gikundamvura wiwa Baziki Youssouf yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko hari amakimbirane yari asanzwe hagati y’uyu mugore n’uriya musore abereye Mukase.

Byabereye mu Murenge wa Gikundamvura, Akagari ka Kizura muri Rusizi

Ati: “Byabaye ejo mu gitondo nka saa tatu. Umusore yumvaga ko umurima ari uwa Se ajyamo gusarura ibishyimbo Mukase amusanzemo aramuhagarika undi aranga niko guhita amutema ikiganza.”

Yasabye abaturage ko mu gihe bafite amakimbirane mu miryango bajya begera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.

- Advertisement -

Uwahohotewe yagiye ku kigo nderabuzima cya Gikundamvura ahabwa ubuvuzi bw’ibanze asubira mu rugo, uwakoze urugomo we afungiye kuri RIB Sitasiyo  ya Muganza.

Amakimbirane mu ngo ari mu bintu bikomeye bituma abagize imiryango bicana, bakomeretsanya, abana bajya mu muhanda bahunga intonganya za buri kanya n’ibindi bibazo bitandukanye.

Akenshi aterwa no gucunga nabi imitungo, gucana inyuma kw’abashakanye, kubana abantu batahanye isezerano ryo gushyingiranwa n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version