RIB Yabwiye Abo Muri Burkina Faso Uko ‘Isange’ Ikora

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzacyaha muri RIB,  Jean Marie Twagirayezu, yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Burkina Faso, Dr Roger OUEDRAOGO hamwe n’abamuherekeje kuri Isange ‘One Stop Centre.’

Hamwe n’abandi bayobozi muri RIB, Twagirayezu yabwiye uriya muyobozi aho u Rwanda rwakuye igitekerezo cyo gushyiraho Isange One Stop Center.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzacyaha muri RIB, Jean Marie Twagirayezu

Ni uburyo bwashyizweho ngo bworohereze abahohotewe kubonera ahantu hamwe serivisi zikomatanyije.

Intego ni ugufasha uwahohotewe kuvurwa, ahagabwa ubujyanama bw’isanamutima…byose bigakorerwa ahantu hamwe.

- Advertisement -

U Rwanda rushimirwa ko iyi gahunda yagize akamaro mu guha abahohotewe ubutabera.

Dr Roger Ouedraogo yashimye uko Isange ikora, avuga ko ari uburyo bwiza abantu bakwiye kwiga uko babushyira mu bikorwa n’ahandi bakorera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version