Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rusizi: Yiziritse Urumogi Mu Mugongo Arenzaho Imyenda Aranga Arafatwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Rusizi: Yiziritse Urumogi Mu Mugongo Arenzaho Imyenda Aranga Arafatwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 August 2025 6:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu mayeri menshi umugabo wo mu Mudugudu wa Cyangugu, Akagari ka Cyangugu mu Murenge wa Kamembe muri Rusizi  ejo yavumbuwe na Polisi yiziritseho urumogi mu mugongo arenzaho imyenda.

Hari saa cyenda n’igice z’igicamunsi, uwafashwe yitwa Sinamenye Theoneste uzwi ku izina rya ‘Siyori’ w’imyaka 38 y’amavuko, Polisi ikavuga ko yafatanywe ibilo bitatu by’urumogi yari yizirikiyeho abirenzaho imyenda.

We na mugenzi we witwa Rukara bakomoka mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe, mu Ntara y’Amajyepfo.

Polisi ivuga ko bafatanywe urumogi bari bavuye kugurira umugore bikekwa ko arucuruza wo mu Mudugudu wa Karanjwa, Akagari ka Tara, Murenge wa Mururu muri Rusizi.

Rukara we yafatiwe i Nyamagabe afatanywa ibilo bitatu by’urumogi kandi n’umugore witwa Uwimana Chantal w’imyaka 34 y’amavuko ukekwaho kuranguza urumogi nawe yarafashwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP. Twajamahoro Sylvestre yaburiye abacuruza ibiyobyabwenge na magendu.

Ati “Polisi iraburira abantu bishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge na magendo mu Ntara y’Uburengerazuba ko bakwiye gucika kuri uwo muco, kuko bibagiraho ingaruka zirimo no gufungwa.”

Yashimye ubufatanye bwa Polisi n’abaturage batanga amakuru agahuzwa n’aya Polisi.

Itegeko riteganya ko umuntu wese ufatwa urya, unywa, witera, uhumeka, cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge byoroheje cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo aba akoze icyaha.

Uwo gihamye ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’umwe n’ibiri cyangwa imirimo rusange.

Itegeko riteganya kandi ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’arenze Miliyoni Frw 20 ariko atarenze Miliyoni Frw 30.

TAGGED:NyamagabeNyamashekePolisiRusiziUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi
Next Article Abanyogosi, Imparata N’Abahebyi Biyemeje Kwangiza Ibidukikije
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?