Mu mayeri menshi umugabo wo mu Mudugudu wa Cyangugu, Akagari ka Cyangugu mu Murenge wa Kamembe muri Rusizi ejo yavumbuwe na Polisi yiziritseho urumogi mu mugongo arenzaho imyenda.
Hari saa cyenda n’igice z’igicamunsi, uwafashwe yitwa Sinamenye Theoneste uzwi ku izina rya ‘Siyori’ w’imyaka 38 y’amavuko, Polisi ikavuga ko yafatanywe ibilo bitatu by’urumogi yari yizirikiyeho abirenzaho imyenda.
We na mugenzi we witwa Rukara bakomoka mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe, mu Ntara y’Amajyepfo.
Polisi ivuga ko bafatanywe urumogi bari bavuye kugurira umugore bikekwa ko arucuruza wo mu Mudugudu wa Karanjwa, Akagari ka Tara, Murenge wa Mururu muri Rusizi.
Rukara we yafatiwe i Nyamagabe afatanywa ibilo bitatu by’urumogi kandi n’umugore witwa Uwimana Chantal w’imyaka 34 y’amavuko ukekwaho kuranguza urumogi nawe yarafashwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP. Twajamahoro Sylvestre yaburiye abacuruza ibiyobyabwenge na magendu.
Ati “Polisi iraburira abantu bishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge na magendo mu Ntara y’Uburengerazuba ko bakwiye gucika kuri uwo muco, kuko bibagiraho ingaruka zirimo no gufungwa.”
Yashimye ubufatanye bwa Polisi n’abaturage batanga amakuru agahuzwa n’aya Polisi.
Itegeko riteganya ko umuntu wese ufatwa urya, unywa, witera, uhumeka, cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge byoroheje cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo aba akoze icyaha.
Uwo gihamye ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’umwe n’ibiri cyangwa imirimo rusange.
Itegeko riteganya kandi ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’arenze Miliyoni Frw 20 ariko atarenze Miliyoni Frw 30.