Rutsiro: Hubatswe Ibitaro Bizunganira Ibya Murunda

Mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro hubatswe ibitaro bise Kivu Hills Medical Center bikorana n’abaganga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ababyubatse bavuga ko bizafasha mu gutanga ubuvuzi bugezweho, bikaba byaruzuye kuri Miliyari Frw 4.

Bizaba bifite abaganga b’inzobere n’ibikoresho bigezweho, bikazatangirwamo ubuvuzi bw’amaso, indwara zo mu mutwe, ubugorozi bw’ingingo, ubuvuzi bw’amaso, ubw’amenyo, indwara z’abagore n’abana, kubyaza no kubaga.

Umuyobozi w’Umuryango Arise Rwanda Ministries yubatse ibi bitaro, John Gasangwa, avuga ko serivisi zizahabwa abarwayi zizaba ziri ku rwego rwo hejuru.

Ai: “Dufite amahirwe yo kugira abaganga b’inzobere, abahanga mu buvuzi bafite ubushobozi n’ubumenyi bwo gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye.”

Kivu Hills Medical Center izifashisha ibikoresho bigezweho na laboratwari itanga ibisubizo byizewe mu gusuzuma no gukurikirana abarwayi.

Bifite ubushobozi bwo gucumbikira mu bitaro abarwayi 75 bafite ibitanda kandi bikakira abantu 100 ku munsi.

Uretse imbangukiragutabara, bizaba bifite

n’ubwato mu Kiyaga cya Kivu buzifashishwa mu gihe umurwayi ukeneye gufashwa byihutirwa ari i Rubavu cyangwa i Karongi.

Gasangwa yatangaje ko ibitaro Kivu Hills Medical Center ari igihamya cy’uko ubuvuzi bugezweho bwahuzwa ko kubungabunga ibidukikije.

Abishingira k’uburyo ibyo bitaro byubatswe.

Ku gisenge cy’inyubako hashyizweho ‘panneaux solaires’ nini, hagamijwe ko ibi bitaro bizajya bikoresha amashanyarazi yose aturuka ku mirasire y’izuba.

Bifite kandi n’uburyo bwo gucunga imyanda iva kwa muganga, hagamijwe ko ubutaka n’amazi y’ikiyaga cya Kivu biguma bisukuye.

Ahazengurutse inyubako hatewe ibiti n’indabo, bitanga umwuka mwiza, igicucu, n’ahantu abarwayi n’imiryango yabo bazajya babonera ihumure.

Gasangwa ati: “Twashakaga ko ibi bitaro bitaba gusa ahavurirwa indwara, ahubwo haba ahakorerwa ibikorwa byo kurengera ibidukikije. Ni urugo rw’ubuzima bw’abantu n’ibinyabuzima byose.”

Yongeraho ko ari ibitaro by’abantu bose kuko n’abivuriza kuri Mutuelle bazajya banyuzwa mu cyuma bagasuzumwa n’abaganga bari muri Amerika hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Telemedicine.

Gasangwa ashimira Umunyamerikakazi Babra Curver wamufashije kubaka ibi bitaro, bigiye kunganira ibitaro bya Murunda biri ku ntera ya Kilometero 25 uvuye i Boneza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version