Itangazamakuru ryo mu Bwongereza ritangaza ko kuri uyu wa Gatanu Guverinoma iyobowe na Sir Keir Starmer iri butaganze ku mugaragaro ko itangiye gufata Palestine nk’igihugu kigenga byuzuye.
The Guardian yanditse ko Minisiteri w’Intebe Sir Keir Starmer avuga ko icyemezo cy’Ubwongereza kidashingiye kubyo aherutse kuganira na Donald Trump cyane ko uyu adashyiigikiye ko Palestine iba igihugu kigenga byuzuye.
Abongereza bavuga kandi ko bategereje ko Israel yakwisubiraho ikareka ibyo iri gukora muri Palestine baraheba, bikaba byari bube uburyo bwiza bwo gutuma bigizayo itariki yo gutangaza ko bemeye Palestine.
Ikindi ni uko Ubwongereza buvuga ko niyo Israel yarakazwa n’Iki cyemezo, bitababuza kubyanzura.
Benyamini Netanyahu aherutse kubwira itangazamakuru ko abantu bose bashaka gushyigikira ko Palestine yigenga, barushywa n’ubusa kandi ko ibyo bakora nta kindi bizamara kitari ugutera Hamas akanyabugabo
Ku ngingo y’ibyo aherutse kuganira na Trump, Starmer yavuze ko yamumenyesheje ko Palestine iramutse yigenze, yaba igihugu kitarangwamo Hamas.
Amerika ivuga ko itakomeza guha akato Ubwongereza kuri iyo ngingo kuko ngo niyo Palestine yaba igihugu, bitabuza Israel gukomera mu Karere iherereyemo.
Ububanyi n’amahanga bw’Ubwongereza nk’uko biri n’ahandi mu Burayi, buvuga ko hari umwuka mubi hagati ya Trump na Netanyahu bitewe ahanini n’uko uyu aherutse kurasa muri Qatar ashaka guhitana abayobozi na Hamas.
Netanyahu ubwo yahaga ikiganiro abanyamakuru ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio yavuze ko kurasa Hamas muri Qatar ari icyemezo igihugu cye cyafashe ntawe kigishije inama.
Ati: “Buri gihugu gifite uburenganzira bwo kurinda abagituye kandi nta gihugu cyemerewe kuba icumbi ry’abagirira nabi ikindi. Nk’uko Amerika yari ifite uburenganzira bwo kurasa Al Qaeda n’Umuyobozi wayo imusanze muri Pakistan, natwe ubwo burenganzira turabufite.”
Ibihugu 142 bigize Umuryango w”Abibumbye biherutse gutora byemeza ko Palestine ikwiye kuba igihugu kigenga.
Amerika na Israel byarabyanze.
Israel ivuga ko Palestine iramutse yigenze, yahinduka ahantu abakora iterabwoba bajya baca bayitera butabavunnye.